Home Imikino New Generation FA yegukanye igikombe cy’Umujyi wa Kigali

New Generation FA yegukanye igikombe cy’Umujyi wa Kigali

152
0

Irerero ryigisha umupira w’amaguru rya New Generation Football Academy ry’abatarengeje imyaka 17, ryabaye irya Mbere mu Mujyi wa Kigali nyuma yo gutsinda LDK U17 ibitego 2-0.

Ni mu marushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, akomeje gukinirwa mu Ntara zitandukanye zigize u Rwanda.

Mu mukino wa nyuma wabaye kuwa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022, ubera ku kibuga cyo kwa Mironko.

Ikipe ya New Generation FA y’abatarengeje imyaka 17, ibifashijwe na Jules ku munota wa 37 na Christian ku munota wa 51, yatsinze LDK U17 ibitego 2-0.

Aya marushanwa yiswe ‘Provincial Stage Of Ferwafa’ yakiniwe muri League (Zone), aho buri zone igomba guhararirwa n’ikipe imwe.

Ibi birahita bisobanura neza ko New Generation FA ya Museveni Robert, ari yo izahagararira Umujyi wa Kigali.

New Generation FA ni Irerero rikora kandi ritanga umusaruro.

Iri rerero ubusanzwe ribarizwa mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, rikaba ryarashinzwe n’umutoza witwa Museveni Robert uzwiho kuzamura impano z’abakiri bato.

Imyitozo bayikorera ku kibuga giherereye mu Akagari ka Karama, muri uyu Murenge n’ubundi.

Rizwiho gutanga abakinnyi mu makipe atandukanye, cyane ko benshi mu bahavuye biganje mu zikina icyiciro cya Kabiri.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here