Home Amakuru Arabiya saudite yakuyeho guherekeza abagore mu mitambagiro

Arabiya saudite yakuyeho guherekeza abagore mu mitambagiro

314
0

Ubwami bwa Arabiya saudite bwatangaje ko bwakuyeho itegeko ryo guherekeza  abagore bagiye gukora umutambagiro mutagatifu yaba Hijja cyangwa Umrah.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Cairo mu Misiri kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru, Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Hijja na Umrah avuga ko  yakuyeho ibyo guherekeza abagore bifuzaga kujya gukora umutambagiro.

Uyu muminisitiri avuga ko umuntu ufitanye isano n’umugore uzwi nka Mahram atagikenewe guherekeza umugore aho avuye aho ari ho hose ku isi agiye muri Arabiya Saudite gukora umutambagiro waba umuto cyangwa umukuru.

Mu mategeko y’idini ya islam avuga ko nta mugore wemerewe gukora urugendo urwo ari rwose adafite umuherekeza w’umuhungu cg umugabo bafitanye isano nko kuba ari umugabo we, musaza we cyangwa, ise w’uwo mugore cg umwana we.

Minisitiri wa Hijja na Umrah muri iki gihugu avuga ko ubwami bwimi gihugu bwemeye ko umuntu wese uhawe uburenganzira bwo kwinjira Arabiya Saudite  yemerewe gukora gukora umutambagiro mutagafitu muto (UMRAH)

Ubu bwami kandi bwatangaje ko buri gushaka uko amafaranga yo gukora umutambagiro yagabanywa, cyakora iki kibazo kikaba gifitanye isano n’ibindi bibazo byinshi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here