Home Amakuru Ngirente yubitse imbehe y’abayobozi muri RURA

Ngirente yubitse imbehe y’abayobozi muri RURA

567
0

Mu itangazo ryashyizweho umukono  na Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Eduard kuri uyu wa  mbere ryavuze ko ryirukanye abari abayobozi ba RURA barangajwe imbere n’umuyobozi w’agateganyo w’iki kigo, kimwe mu bigo bifite inshingano nyinshi mu Rwanda

Enjenyeri Deo Muvunyi wayoboraga  RURA by’agateganyo, Pearl Uwera ushinzwe Imari na Fabian Rwabizi  wari umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi.

Iri tangazo rivuga ko aba bose bubikiwe imbehe mu mirimo bakoraga kubera imyitwarire n’imikorere mibi yagiye ibaranga.

Deo Muvunyi yari amaze amezi umunani asimbuye uwari umuyobozi mukuru Enjenyeri Erneste Nsabimana wagizwe minisitiri w’ibikorwaremezi, Deo yari amaze imyaka 18 muri RURA aho yari umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi n’iterambere ry’ubwikorezi

Pearl Uwera we yageze muri RURA mu mwaka 2018, aho yagizwe umuyobozi w’Imari akaba yaravuye mu kigo cyigihugu gishinzwe iterambere (RDB) naho mugenzi we

<span;>Hari hashize iminsi 4, Minisitiri w’intebe yavanye ku mirimo na none uwari umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kubera amakosa y’imikorere mibi yagiye amuranga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here