Home Amakuru Mufti w’u Rwanda arasaba abantu gushishikarira ubumenyi bwa Hadith

Mufti w’u Rwanda arasaba abantu gushishikarira ubumenyi bwa Hadith

251
0

Mu muhango wo gusoza amarushanwa yo gusoma hadith 40 mu mutwe wabereye mu kigo ndangamuco wa kislam i nyamirambo, Mufti w’u Rwanda sheikh Hitimana Salim yasabye abayislam bo mu Rwanda gushishazwa no kumenya Hadith kuko arirwo rwego rwa kabiri mu buyislam nyuma ya Qoran.

Muri uyu muhango wo guhemba abana 22 barimo 10 batsinze neza cyane, Sheikh Hitimana Salim yavuze ko ubumenyi bwa Qoran buri ku rwego rwwo hejuru mu bana b’abanyarwanda ariko ko gufata mu mutwe no gusobanukirwa Hadith bikiri hasi, aboneraho gusaba ko hakorwa ubukangurambaga muri iki gikorwa cyo kumenyekanisha Hadith.

Yibukije ko Hadith kimwe mubyo zifasha abayislam ari uko arizo zisobanura byimbitse Qoran ndetse ko ubuzima bw’abayislam bwa buri munsi buri muri Hadith, anagaragaza ko kumenya Hadith haba mu Rwanda no ku isi bikiri hasi cyane, ku buryo abantu basobanukiwe imvugo z’intumwa y’Imana nibura ku kigero cya 1/2, byinshi mu bibazo byagerwaho. Uyu muyobozi w’abayislam kandi yanagaragaje ko guteshuka no gukora nabi ibikorwa bitandukanye biterwa no kudasobanukirwa ndetse no kutiga izi mvugo z’intumwa.

Abdellatif  OULAD AOUID Umuyobozi mukuru w’ikigo ndangamuco wa Kislam (Centre Culturel Islamique de Kigali) kiri i Nyamirambo yashimiye abana bitabiriye aya marushanwa uburyo bitwaye ndetse anagaragaza ko ari amarushanwa agamije ko abayislam bafata hadith mu mutwe no kuzigenderaho kandi umusaruro uvuyemo ukaba ugamije kwimakaza umuco mwiza wa islam.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko uretse gufata mu mutwe hadith ari uburyo bwiza bwo guhuza urubyiruko no kurushishikariza kumenya ubumenyi bwa Hadith  bakarangwa n’ibikorwa byiza. Yashimiye kandi igihugu cy’u Rwanda uburyo gitanga umwanya mu burezi harimo n’uburezi bushingiye ku idini ya islam.

Umuhuza Hassan na Mazimpaka Desire Amran bakurikiranye imyanya ibiri ya mbere, bishimiye uburyo bitwaye nubwo batari bizeye ko baza ku isonga muri aya marushanwa, bagaragaza ko gufata Qoran mu mutwe bibafasha kumenya byinshi mu idini ya islam byavuzwe n’intumwa y’Imana, bashishikariza abandi kwitabira aya marushanwa, ko uretse ukwiyongera ubumenyi, abayitabira banahembwa amafaranga agaragara.

Umuhuza Hassan wambaye umweru niwe wegukanye aya marushanwa na Mazimpaka Desire Amran wabaye uwa 2

Sheikh Mbarushimana Hussein wari uyoboye iri tsinda ryakosoye yatangarije umuyoboro ko abana bitabiriye aya marushanwa babatangaje kuko ibyo bagaragaje batakekaga ko aba bana baba babifite, nko kuba bose barabajijwe mu cyarabu kandi benshi bakitwara neza muri cyo.

Sheikh Hussein avuga ko bimwe mu bibazo babazwaga harimo kuvuga Hadith mu mutwe mu rurimi rw’icyarabu, ndetse bakabazwa ibibazo bine mu cyarabu ubitsinze agahabwa amanota bakurikije uko basubije.

Mu barushanijwe bose uko ari 22, uwari uyoboye ikosora yavuze ko 7 bonyine aribo basubije neza ibibazo byose mu cyarabu bituma baza no ku isonga, naho abandi bagiramo imbogamizi zitari nyinshi, muri aba 22 kandi 20 nibo batsinze aho babonye amanota ari hejuru ya 50%, cyakora bose bakaba bahembwe ku buryo nabo babiri batatsinze  bahawe 30,000  naho uwa nyuma ahabwa 25,000.

Uwabaye uwa mbere ni uwitwa Umuhuza Hassan wagize amanota 98% ahembwa 175,000 Frw ni umunyeshuri mu mwaka wa 5 mu  kigo ASHAKILINA kiri i Nyanza, uwa kabiri ni uwitwa Mazimpaka Desire Amran wagize amanota 97,5% wahembwe 165,000 Frw, wiga ku kigo cya Institut islamique Al Hidayah naho uwa gatatu aba Muslim Abdul Karim wagize amanota 97% nawe wiga kuri Institut islamique Al Hidayah, aba bombi bakaba basanzwe biga no mu ishuri rya Qoran riri muri iki kigo ndangamuco wa Kislam.

Nubwo adatangazwa cyane nkuko amarushanwa ya Qoran bigenda, iki kigo ndangamuco wa Kislam, kivuga ko aya  marushanwa  amaze imyaka 16 kuko yatangiye mu mwaka w’2006, aho aterwa inkunga n’abaterankunga bakuru b’iki kigo bagizwe n’ibihugu bya Libiya na leta zunze z’abarabu UAE.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here