Home Amakuru Hashize icyumweru Sheikh Yusufu Qardawi yitabye Imana

Hashize icyumweru Sheikh Yusufu Qardawi yitabye Imana

575
0

Sheikh Yusuf Qardawi umwe mu bamenyi b’idini ya islam bo mu bihe bya vuba kuwa mbere tariki  26 Nzeri 2p022 yitabye Imana afite imyaka 96.

Uyu mumenyi w’idini ya islam ukomoka mu gihugu cya Misiri ariko wiberaga mu gihugi cya Qatar nk’impunzi kubera kutabona ibintu kimwe n’ubutegetsi bwa Misiri, Aljazeera iravuga ko yitabye Imana bitangajwe na Twitter y’umwe mu banyamuryango be.

Ni umwe mu bamenyi bari bazwi cyane, ndetse akaba yari umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka rya Muslim Brotherwood ryashingiwe mu Misiri rigamije ubutegetsi buyoboza amategeko ya Kislam, leta ya Misiri ikaba yararirwanyije, kuri ubu yari umuyobozi w’ihuriro mpuzamahanga ry’abamenyi ku isi.

Uyu musaza yagiye agaragara cyane kuri televiziyo ya Aljazeera y’icyarabu mu kiganiro cyakunzwe cyane cyitwa “Shariah n’ubuzima” cyakurikiranwaga cyane n’abayislam benshi ku isi, aho yabaga agira inama abayislam n’uburyo bakwitwara mu bihe barimo.

Sheikh Qardawi kandi yamaganye bikomeye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Muhamed Morsi mu mwaka 2013, nyuma y’uko ishyaka rye rya Muslim Brotherwood ritsindiye amatora aciye muri demokarasi.

Yanditse ibitabo bivuga ku idini ya islam birenga kuri 200, biri mu ndimi zitndukanye ariko biri mu mwimerere w’icyarabu. 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here