Home Amakuru Imijyi 10 ituwemo n’abaherwe benshi ku isi

Imijyi 10 ituwemo n’abaherwe benshi ku isi

411
0

Umwaka w’2022, Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’amerika nicyo kiyoboye imigi 20 icumbikiye abakire ba mbere ku isi, aho ifitemo imigi 6 mishya yiyongeyereye mu yari isanzwe ifite abakire benshi .

Raporo y’ikigo New World Wealth ndetse na Henley &Parters ivuga ko Imigi ibiri yo mu busuwisi nayo yinjiye mu mijyi 20 idasanzwe icumbiye aba bakire, ndetse n’imigi 8 yo mu gice cya Aziya- Pacifike.

  1. New York: Umugi ufite abakire benshi

New York cyangwa Big Apple niho hari abaherwe benshi b’abamiliyoneri 345,600 harimo abamiliyoneri 737 bafite cyangwa barengeje miliyoni 100 kuzamura ndetse n’ababiliyoneri 59 bafite miliyari y’idorali.

New York niho hari igicumbi cy’umutungo wa Amerika ukaba umujyi w’abakire ba mbere ku isi, ibi kandi bikaba bimaze igihe kinini.

Uyu mugi kandi ukaba ari nawo urimo amasoko menshi y’imigabane kurusha ahandi hose ku isi , ku buryo ubukire bw’uyu mujyi bwarenze miliyoni 3 z’amadorali kuri buri muturage, iki kikaba aricyo kigero cyo hejuru ugereranyije cy’imijyi ikize iri mu bihugu bikize ku isi bizwi nka G20.

Muri uyu mujyi wa New York harimo uduce dutanu dukize kandi duhenze bidasanzwe kurusha utundi nk’ahitwa Bronx, Brooklyn, Manhattan, Queens na Staten Island ndetse hakaba hari imihanda y’aho ihenze kurusha iyindi, aho abatuye kuri iyo mihanda nk’uwitwa 5th Avenue hari amazu akodeshwa kugera ku bihumbi 28 by’idorali (28.000$) kuri metero kare imwe.

Uretse New york hari indi yawo nayo ituwemo n’abakire badassanzwe kandi bakomeye, imwe muri iyo migi izwi cyane harimoGreenwich, Great Neck, Sands Point na Old Westbury, iyi mijyi igereranyijwe na New york nayo yaba icumbikiye abaherwe bafite amamiliyari y’amadorali arenga 120.

  1. Tokyo- Mu buyapani umujyi wa kabiri

Umujyi wa Tokyo utuwe n’abaherwe barenga 304 900 barimo 263 batunze amamiliyoni y’amadorali barimo 12 bafite arenga miliyari y’idorali.

Uyu mubare iyo ugereranyijwe n’indi mijyi yo muri G20 niwo uza ku mwanya wa kabiri mu kuba utuwe na benshi mu baherwe ari nabo bagenzura ubukungu bw’uyu mujyi.

Inganda n’ibigo bikomeye biri muri uyu mujyi harimo izikora imodoka n’ibindi bikoresho bitandukanye nka Honda, Hitachi, Mitsubishi, Softbank na Sony

  1. Agace ka San Francisco Bay, umujyi mushya

Agace ka San Francisco Bay kazwi cyane mu mujyi wa San Francisco na Silicon Valley ni ahantu hatuwe n’abaherwe 276.400 bafite za miliyoni z’amadolari, harimo 623 bafite arenga miliyoni ndetse na 62 bafite miliyari y’idorali.

Ubarurwamo abaherwe bakura amamiliyoni y’amadorali mu bikorwa by’ikoranabuhanga, Sillicon Valleh ikaba yarabaye ahantu hakize kurusha indi mijyi mu by’ikoranabuhanga nka Atherton na Los Altos Hills.

Uyu mujyi ugenda uba uwabaherwe uko imyaka igenda ndetse nko mu mwaka wa 2040 ukazaba udasanzwe mu by’ikoranabuhanga.

  1. Umujyi wa Londre, ukomeje kuza ku isonga

Uyu mujyi utuwe n’abaherwe barenga 272,400 kandi benshi muri aba bakaba bavuga ko Londres ari imuhira iwabo, uyu mubare ukaba urimo abafite amamiliyoni y’amadorali 406 ndetse n’abafite amamiliyari bazwi nk’abamiliyarideri 38.

Muri uyu mujyi kubona ahantu ho gutura nka Hyde Park na Regent Park si ibya buri muntu, hari kandi utundi duce twitwa utw’icyatsi kubisi nka Hampstead Heath gatuwe n’abagashize.

Ibice bya londre bigaragazwa n’abakora ubushakashatsi ba Webster Pacific bagaragaza ko dukize cyane mu rwego rw’ubukungu

Tubibutse ko umujyi wa Londre cyangwa London wagiye wimukwa n’abaherwe batandukanye kubera ibyaha byahaberaga bakijyira mu mijyi yo ku ruhande irimo nka Ascot, Beaconsfield, Borne End, Bray, Cookham, Henley, Leatherhead, Maidenhead, Marlow, Taplow, Virginia Water, Weybridge, na Windsor.

  1. Singapore: Umujyi w’ubucuruzi

Singapure ifata umwanya wa gatanu ku isi, Singapure cyangwa Singapore, ni agace ka kabiri kaninini karimo abaherwe benshi ku mugabane w’Asiya nyuma y’umujyi wa Tokiyo.

Harimo abaherwe 249,000 barimo 336 batunze za miliyoni ndetse na 26 bafite arenga miliyari y’idorali, uyu mujyi ufatwa nk’uw’ubucuruzi bukomeye ari nayo mpamvu hatuye abaherwe benshi cyane bahimukira bagiye kuhakorera ubucuruzi.

Abantu barenga 2800 bateganijwe ko aribo bazinjira mu mubare w’abandi bakire muri uyu mwaka wa 2022 wonyine nkuko ikigo Henley Private Wealth Migration kibivuga.

  1. Los Angeles Gace kagizwe n’imyidagaduro cyane

uyu mujyi ni iwabo w’abaherwe bakorera amamiliyoni menshi barenga 192,400 ukabarurwamo abamiliyoneri 393 n’abamiliyarideri 34,

Ibarurishamibare rivuga ko ubukire bw’uyu mujyi bugaragara mu myidagaduro cyane cyane uduce twa Malibu, Beverly Hills, Laguna Beach, Newport Beach na Santa Monica.

Igituma uyu mujyi uza ku isonga uretse ibikorwa by’imyidagaduro bikorerwa ku mazi, harimo, ibikorwa bya Tekinoroji n’ubwikorezi.

  1. Chicago: ubukungu butandukanye

Uyu mujyi wa Chicago niwo ufatwa nk’igicumbi cy’abakire bo ku isi hose, ugizwe n’abaherwe 160,100 ukaba ugaragaramo abamiliyoneri 340 n’abatunze za miliyari 28, Chicago ifite ubukungu butandukanye aho ugaragaramo ibikorwa bitandukanye kandi bikenerwa cyane ,

Urutonde rw’ibigo bikomeye 500 ku isi la Fortune yashyize ahagaragara, 35 bikorera mu mujyi wa Chicago harimo nka McDonalrds na Boeing.

  1. Houston – Umujyi ukura cyane bidasanzwe

Umujyi wa Houston ufite abaherwe barenga 132,600, aho abafite amamiliyoni y’amadorali babarurwa kuri 314 ndetse n’abamiliyarideri 25. Houston ni umwe u mijyi iri gukura cyane mu bukire ku rw’isi mu gihe cy’imyaka 20 ishize.

Uyu mujyi ni nawo uyoboye iyindi muri Amerika mu byiciro bitandukanye nko kuba ariwo ufite inganda z’ibyogajuru, izijyanye n’ibikomoka kuri peteroli na Gaz, izijyanye n’ibijyanye n’ikoranabunga mu by’ubuhinzi ndetse n’izikora ibikorwaremeza.

  1. Beijing- umurwa mukuru ku baherwe bo mu bushinwa

Umurwa mukuru w’Ubushinwa Beijing ufite abaherwe babarurwa ku 131,500 barimo abamiliyoneri 363 ndetse n’abamiliyarideri 44. Beijing ikaba ari icyicaro gikuru cy’ibigo bikomeye mu bushinwa bwose.

  1. Shanghai – Ikigo cy’Imari cy’ubushinwa

Shanghai ni umujyi munini mu bushinwa, ufatwa nk’umujyi mukuru w’ubukungu mu gihugu imbere, utuwe n’abaherwe 130,100 ukaba ufite abamiliyoneri 350 ndetse n’abatunze amamiliyari 42. Isoko rya Hisa rya Shanghai ni irya gatatu mu bunini ku isi mu masoko nyuma y’iryitwa Don Jones na NASDAQ.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here