Home Amakuru Pakistan:Imran Khan yari yiciwe mu myigaragambyo

Pakistan:Imran Khan yari yiciwe mu myigaragambyo

177
0

Uwahoze ari minisitiri wintebe wigihugu cya Pakistan kuri uyu wa kane yarokotse igitero cy’umuntu  wari witwaje imbunda ashaka kumuhitana ariko imana ikinga akaboko, isasu rimufata  ku kaguru.

Imran khan wakuwe ku butegetsi mu buryo atemera yatangije imyigaragabyo we n’ishyaka rye ryitwa PTI , uyu mugabo yarasiwe mu gace ka Wazirabad, ninmu myigaragabyo yatangije igeze ku munsi wa munani.

Nubwo we ntacyo yabaye, muri icyo gitero yagambweho cyahitanye umuntu umwe wari hafi ye ndetse abandi 14 barakomereka barimo abayobozi bakomeye mu ishyaka harimo umusenateri Faisal Javaid.

Ikinyamakuru The expresstribune dukesha iyi nkuru kiravuga ko Umunyamabanga mukuru  w’ishyaka PTI  yavuze ko isasu ryafashe Imarn Khan ahita ajyanwa ku bitaro bivura kanseri bya Shaukat Khanum kandi ko abaganga batangaza ko Imaran Khan amerewe neza ari no kuganira, ndetse ko n’ibipimo birimo umuvuduko w’amaraso byose bimeze neza.

Mu kwezi kwa cumi, komisiyo y’amatora yakuweho icyizere minisitiri w’intebe Imran Khan inamutegeka kudasubira mu mirimo ye imushinja ko abagize inteko ishinga amategeko bamutakarije icyizere cyo gukomeza kuyobora igihugu  , uyu mugabo wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga wa Cricket yavuze ko ibyo byemezo ari ibyemezo bishingiye kuri politike.

Mubyo ashinjwa harimo kuba yaragiye ahabwa impano n’abategetsi bo hanze zirimo nk’amasaha ya Rolex, imiringa  n’imikufi ihenze cyane, nyamara ibyo yasezeranyije abanyagihugu nko kurwanya ruswa no kuzahura ubukungu ntabigereho.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize yasabye abayoboke be gutangira imyigaragambyo yo guharanira uburenganzira bwabo biciye muri demokarasi, kandi igakorwa mu gihugu cyose, Khan asaba ko hakorwa amatora mu gihe komisiyo ivuga ko amatora azaba umwaka utaha wa 2023.

Iraswa ry’abanyapolitike si rishya muri iki gihugu kuko hari umubare munini umaze kwicwa cyangwa ugasimbuka ibico byateguwe, igiheruka cyahitanye umutegetsi ukomeye ni icya Benazir Bhutto mu mwaka w’2007.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here