Home Amakuru Ikigo ndangamuco wa kislam cyatanze amagare y’abafite ubumuga

Ikigo ndangamuco wa kislam cyatanze amagare y’abafite ubumuga

257
0

Kuri uyu wa kane tariki ya 03 Ugushyingo 2022, mu kigo ndangamuco wa Kislam ahazwi nko kwa Kadafi, hatangiwe amagari afasha abafite ubumuga mu ngendo zabo, ubuyobozi bw’iki kigo bubasaba kuyakoresha neza.

Nkuko bisobanurwa n’umuyobozi w’iki kigo, Abdellatif Oulad Aouid avuga ko aya magarinyatanzwe n’abaterankunga bo muri ambasade ya leta zunze ubumwe z’abarabu (UAE).

Abdellatif avuga ko nubwo ibikoresho ari bike ariko ko ari intangiriro yo kwita ku batishoboye bahereye ku bafite ubumuga bakeneye amagare azabafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Abahawe aya magare baravuga ko bigiye  kubagasha kuko bigiye kubaruhura. Ntakirutimana Sifa afite ubumuga bw’ingingo nta maguru yombi afite  ni umwe mu bahawe iri gare agaragaza ko nubwo binusaba umuntu uzajya amusunika ariko ko ashimira Imana kuba abonye igare.

Yagize ati: “Ndashimira Imana kuba barantekerejeho nkaba mbonye igare, bantekerejeho bumva ko bangiriye impuhwe zo kumpa igari rinsaportinga (rimfasha) mu rugendo rwanjye”

Abahawe amagare bari kumwe n’abayobozi b’iki kigo

Sifa avuga ko kimwe mubyo iri gare rigiye kumufaha harimo kugenda yisanzuye ndetse n’inkovu ze ntizongere kurwara kuko atari bwongere kuzigendesha ati: ” Iyi ni nk’imodoka mpawe” izamufaha mu ngendo ze, cyakora agasaba ko abandi nabo bafite ibi bibazo batekerezwaho.

Sebazungu Issa ni umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65, nawe ni umwe mu bahawe igari ry’abafite ubumuga , ashimira ababahaye aya magare kuko babakuye kure ku buryo bagenderaga hasi rimwe na rimwe hatameze neza, agira ati:” Nanjyaga ngendera hasi, ngendera mu mazi mu byondo,ariko noneho ngiye kujya ngenda nambaye umwenda mwiza”

Bose bashimira umuterankunga watanze aya magare bakagaragaza ko abakuye ahantu hakomeye bakamusabira ku mana umugisha wo kuba atumye bahindura imigendere yabo.

Mu magare yatanzwe kuri uyu wa kane ni 20, ubuyobozi bw’iki kigo bukaba bivuga ko hasigaye andi magare atagera ku 10 nayo azaza mu bihe biri imbere nayo azahabwa abafite ubumuga.

Umuyobozi w’iki kigo ndangamuco wa Kislam atangaza ko uretse abaterankunga babageneye amagare bazanahabwa n’ubundi bufasha butandukanye byose biri mu ntego z’iki kigo cyo kwimakaza umuco w’ubugiraneza bakomora mu idini ya islam.

<span;>Abahawe amagare barasabwa kuyafata neza bayakoresha kugira ngo azabagirire akamaro,
<span;>Uretse abahawe amagare bari bahari hari n’abayafatiye abana babo batavaga mungo zabo bitewe no kubura uburyo bava aho batuye ndetse bikaba byagoraga imiryango yabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here