Home Amakuru “Nzapfira aha” Umukinnyi Gerard Pique asezera umupira

“Nzapfira aha” Umukinnyi Gerard Pique asezera umupira

280
0

Umukinnyi w’icyamamare Gerard Pique yashoje urugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga mu ikipe yihebeye ya Fc Barcelone.

Ubwo umukino wahuje Barcelone  na Almeria warangiraga ari ibitego 2 bya Barcelone ndetse uyu Gerard Pique yakinnyemo iminota 82 yose.

Mu muhango wo kumusezera Gerard Pique yagaragaje ko yagize ibihe byiza muri Fc Barcelone yagezemo mu mwaka 2008, akinamo imikino 616 muri season 15.

Muri iyi myaka yose yamaze muri iyi kipe bafatanyije gutsindira ibikombe 30 bitandukanye birimo ibikombe 8 bya shampiyoni ya Esoagne izwi nka La liga, ibikombe 7 by’umwami (copa del Rey), Champions League 3, ibikombe 3 bisumba ibindi muri Espagne (super cul), ibikombe 3 bya Fifa byamakipe yabaye aya mbere ku migabane yayo.

Gerard Pique kandi yari kumwe n’abakinnyi begukanye igikombe cy’isi cyabereye muri Afueika yeofo ndetse yegukana n’igikombe cya Euro mu mwaka 2012.

Mu gusezera yagize ati : “navukiye aha, mba aha kandi nzapfira aha, yongeyeho ko sekuru Amador Bernabeu yamugize umunyamuryango wa Fc Barcelone akivuka.

Pique w’imyaka 35 yavuze ko  nubwo asezeye umupira ariko ko azagaruka muri iyi kipe bituma abantu bari kuri stade bibuka ijambo yavuze ko rimwe azaba perezida w’iyi kipe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here