Home Amakuru Wa mu Imam wishe ingurube yafunguwe

Wa mu Imam wishe ingurube yafunguwe

586
0

Urukiko rukuru urugereko rwa Rwamagana kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Ugushyingo 2022 rwahanishije Musengimana Sadate wari Imam w’umusigiti wa Cyinzovu wishe ingurube y’umuturanyi igihano cy’imyaka itatu isubitse yose rutegeka ko ahita afungurwa, mu rwisumbuye i Ngoma yari yakatiwe imyaka itanu y’igifungo.

Mu bujurire bwe Musengimana Sadati yavugaga ko koko yishe ingurube ariko ko atayishe ku bushake ndetse ko n’abatangabuhamya bamubeshyeye ko yayikubise umuhini nyamara yarayikuse akanyafu.

Musengimana Sadate avuga ko urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwamuhamije icyaha  rugendeye kuba yemera icyaha nyamara atari ko biri ko ahubwo iyo ngurube yayikubise adafite umugambi mubi wo kwica ingurube ya Habyarimana Issa.

Sadate yasabye urukiko kumugira umwere ariko rwabibona ukundi rukamusubikira igihano yahanishwa kuko yamaze no kwishyura nyiri iyo ngurube.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko ubujurire bwa Sadate nta shingiro bufite kuko kuba yarakubise ingurube igapfa adashobora  kugaragaza ko atabikoze ku nabi, ikindi kandi ubushinacyaha bwavugaga nuko yaba yarabikoze ku bw’ubuhezanguni bw’abayislam kuko ingurube bayita Haram.

Me Gatarayiha Simon wunganira Musengimana Sadate avuga ko nta mugambi mubi ugaragara mu kwica ingurube naho kuba ari ubuhezanguni bw’abayislam atari byo kuko ingurube ishobora kuribwa mu gihe babuze ibindi biryo.

Urukiko rwasanze Icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa
cyangwa kuyica kimuhama kuko bigaragazwa n’ingaruka zabaye zidashidikanywaho zo kuba ingurube yarapfuye.

Cyakora urukiko rwavuze ko kuba yaraburanye asaba imbabazi, yarishyuye ingurube yapfuye ndetse nta yandi makimbirane yari afitanye na Habyarimana Issa, no kuba nta kindi cyaha yigeze akurikira  mu nkiko,  byamubera impamvu nyoroshyacyaha yo kugabanyirizwa igihano cy’imyaka 5 agahanishwa imyaka itatu kandi yose igasubikwa mu gihe cy’imyaka 2.

Urukiko rukuru rwahise rutegeka ko nyuma yo guhanishwa iki cyaha ahita afungurwa rumutegeka gutanga ihazabu y’ibihumbi 500.

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) bwataye muri yombi Musengimana Sadati,  Imam w’umusigiti wa Cyinzovu wubatswe mu kagari ka Cyinzovu mu karere ka Kayonza tariki ya 12 Gashyantare 2022 nyuma yo gukubita ingurube y’umuturanyi wari uturiye umusigiti, bikayiviramo gupfa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here