Home Amakuru Umushoferi w’umunyarwanda utwara ikamyo yayihiriyemo

Umushoferi w’umunyarwanda utwara ikamyo yayihiriyemo

563
0

Umushoferi w’umunyarwanda witwa Nkusi Abdulaziz watwaraga ikamyo zitwara ibikomoka kuri peteroli yitabye Imana nyuma yaho ikamyo yari atwaye yafashwe n’inkongi agahiramo.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa IGUNGA mu gihugu cya Tanzania, aho yari agiye i Dar es salam gupakira ibikomoka kuri peteroli, icyateye iyi mpanuka kikaba kitamenyekanye.

Ababyiboneye biba bavuga ko imodoka nyuma yaho yari amaze kunyura ku yindi modoka bizwi nko kudepasa, igeze imbere gato aribwo yaguye irakongoka ku buryo umurambo we wakuwemo wahiye cyane.

Umunyamakuru wa umuyoboro.rw wageze aho iyi mpanuka yabereye yiboneye ko ahabereye umushoferi yarenze umuhanda agwa mu muferege byangiza imodoka ndetse bishoboka ko aribyo byayiteye gukongoka ku gice cya Kabine.

Abashoferi baganiriye n’ikinyamakuru umuyohoro.rw badutangarije ko bababjwe cyane n’uru rupfu rwa Abdelaziz bari basanzwe baziranye mu buzima busanzwe nk’umugabo utari mukuru cyane ariko wakundaga gusetsa cyane.

Umugore wa Nyakwigenderaabo bakoranaga nawe  ndetse n’abantu ba hafi y’umuryango we, kuri uyu wa gatatu bakaba batangiye urugendo ruberekeza mu mujyi wa Igunga uherereye mu birometero birenga 450, ari naho azashyingurwa.

Bamwe mu bashoferi bakoranaga bari mu ngendo zijya cyangwa ziva Tanzania ndetse n’abari bamuzi nabo baraye hafi ya Igunga kugira ngo bazabashe kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura.

Nkusi Abdulaziz yari mu kigero cy’imyaka 40 asize umugore n’abana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here