Home Amakuru Umuryango w’abayislam mu Rwanda ugiye kubaka icyicaro gikuru cyawo

Umuryango w’abayislam mu Rwanda ugiye kubaka icyicaro gikuru cyawo

1562
1

Mu kiganiro kigufi Mufti w’u RwandaSheikh Hitimana Salim yagiranye n’umuyoboro.rw yawutangarije ko umuryango w’abayislam mu Rwanda warangije kwemeza ko mu mezi make ari imbere ugiye gutangira kubaka icyicaro gikuru cyawo kandi kikubahwa ahasanzwe hari icyicaro gikuru cy’uyu muryango ku Kacyiru.

Mufti w’u Rwanda avuga ko inyigo yamaze kurangira ku buryo igishushanyo cy’icyo cyicaro cyamaze kurangira ko bari mu nzira za nyuma zo kuba batangira kubaka.

“Aho kubaka turahafite, si ngombwa ko tujya gushaka ibibanza ahandi, tuzubaka aha, tuzahera hariya hirya, kandi iby’ingenzi byose turi kubishyira hamwe, turimo turabyegeranya”

Yaganagarutse ku mafaranga yasarujwe kuva mu mwaka 2012 ndetse no ku gishushanyo cy’iyo nyubako avuga ko byose basanze byari ibintu bidateguye neza ku buryo bitashngirwaho hubakwa icyicaro.

“hari icyagiye kivugwa cy’amafaranga ngo hasarujwe amafaranga menshi, twe twinjira mu buyobozi twasanze miliyoni 23 ariko hari igihe wumva abantu bazigira nyinshi, ayo niyo twasanze kuri konti agenewe ku a icyicaro”

Uyu muyobozi w’abayislam kandi avuga ko igishishanyo cyagaragajweabahanga bagaragaje ko ari icyiganano cyakuwe kuri murandasi.

“kiriya gishushanyo mwabonye cyerekanywe, abazi iby’ubw’ubwubatsi batweretse ko cyakuwe kuri internet, ndetse n’amafaranga bavugaga kizatwara yari make ugereranyije n’agaciro kacyo, byari ibintu biraho bidafite Plan”

Mufti w’u Rwanda sheikh Hitimana Salim

Sheikh Salim avuga ko ikosa ryakozwe mu bintu byose ku buryo uretse igishushanyo kitari cyo ndetse n’ubushobobozi byari gutwara, ko n’abayekerezwaga ko hakubakwa icyicaro hatari ahabayislam.

“twerekwa kiriya gishushanyo bavuga ko kizubakwa hariya haruguru hahoze amarimbi y’abayislam ariko n’ibintu batekerezaga gusa, ntabwo ubutaka bari babufite ntibari baranabusabye,icyo twe rero twabonye ni uko tugomba gukoresha ubutaka dufite aho gutekereza ibyo tudafite”

Ahavugwaga kubakwa icyicaro gikuru cya RMC, kuri ubu akarere ksri kuhubaka ibitaro by’akarere ka Nyarugenge bizunganira ibitaro bya Muhima.

Twashatse kumenya icyo abateguye icyo gishushanyo babivugaho ntibyadukundira ariko igihe baduha amakuru nayo tukazayabagezaho.

Umuryango w’abayislam mu Rwanda washinzwe mu mwaka 1964, guhera icyo gihe wagiye ugira ibyicaro bikuru bitandukanye bitewe n’aho uwari uhagarariye abayislam yabaga ari.

Aho umuryango w’abayislam ukorera kuri ubu ku Kacyiru

Hamwe mu habaye icyicaro ni i Nyamirambo, i Musanze, ku musigiti wo mu mujyi Rwagati,ubu ukaba ukorera ku Kacyiru aho iki cyicaro kimaze imyaka irenga 15.

Bihibindi Nuhu

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here