Home Amakuru Gitifu mushya wa RMC yatangiye imirimo ye

Gitifu mushya wa RMC yatangiye imirimo ye

1393
1

Kuri uyu wa kabiri tariki 11 kamena 2019, ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abayislam mu Rwanda habaye igikorwa cy’ihererekanyabubasha hagati y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo Sheikh Iyakaremye Ahmed ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa mushya Ntwali Sese Abdoul, umuhango wayobowe na Mufti w’u Rwanda sheikh Hitimana Salum.

Mu ijambo rye yabanje guha ikaze umunyamabanga nshingwabikorwa mushya amugaragariza ko ategerejwe n’akazi katoroshye gasaba ubwitange ndetse n’umurava, ariko amusezeranya ko abakozi bose bazakorana basanzwe bazi ko umuryango w’abayislam wihaye gahunda yo gukorera hamwe mu rwego rwo gusoza inshingano bashinzwe.

Mufti w’u Rwanda mu muhango w’ihererekanyabubasha

Mufti w’u Rwanda yavuze ko kamwe mu kazi kamutegereje harimo gukomereza aho uwo asimbuye n’abamubanjirije bari bagezeho ariko ko bifuza ko imbaraga ze bazitezemo byinshi hagamijwe iterambere ku bayislam ari nabo bakoresha babo ba mbere.

Yamusabye kwakira neza abantu bose bazamugana akihanganira buri wese uko aje kuko abantu baturuka imihanda yose atari ko baba bafite imyumvire imwe ku bisobanuro bahabwa.

Sheikh Iyakaremye Ahmed wahererekanye ububasha n’umunyamabanga nshingwabikorwa mushya yamushyikirije inyandiko zikubiyemo amaraporo atandukanye y’ibikorwa bya RMC,amasezerano y’abafatanyabikorwa b’umuryango w’abayislam mu Rwanda, imishinga itandukanye irimo iyo kubaka icyicaro cy’uyu murayngo, amugaragariza amashuriyaba ay’inshuke, abanza n’ayisumbuye ufite ndetse n’ibikoresho byawo.

Umunyambanga nshingwabikorwa mushya wa RMC

Mu kiganiro uyu munyamabanga nshingwabikorwa mushya wa Rmc Ntwali Sese Abdoul yatangaje ko afite ingamba zirimo kwitanga bihagije no gufatanya nabo asanzwe mu rwego rwo guteza imbere umuryango w’abayislam mu Rwanda kandi mu buryo bwihuse.

“ndahera ku bikorwa byagombaga kuba byarakozwe byihutishwe bivanwe mu nzira ndetse ikinshishikaje ni ukuzana impinduka no kuzana ikintu cyose cyateza umuryango imbere ariko bitandukanye n’ibyari bayrabayeho mbere noneho impinduka nziza kandi nshya zishobora gutuma umuryango ugira umuvuduko utera imbere byihuse”

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye muri uyu muryango harimo,uyobora komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ushinzwe komisiyo y’amategeko n’imiyoborere muri RMC n’umujyanama wa Mufti

Mu kwezi kwa mbere, nibwo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Cyimana Sudi yagizwe umuyobozi w’sihuri ryisumbuye rya Lycee Islamique de Rwamagana, umwanya yari amazeho igihe cy’imyaka ibiri, akaba yarahise asimburwa na Sheikh Iyakaremye Ahmed mu buryo bw’agateganyo usanzwe ari umuyobozi w’ishami rishinzwe imibereho myiza.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here