Home Amakuru Abakozi ba Voice of Africa barishyuza ibirarane by’amezi 19

Abakozi ba Voice of Africa barishyuza ibirarane by’amezi 19

1277
0

Abakozi ba voice of Africa, iradiyo rukumbi y’umuryango w’abayislam mu Rwanda bamaze amezi 19 bafitiwe ibirarane by’umushahara ku buryo bamwe muri bo batangiye kwisunga inkiko kugira ngo ibakemurire ikibazo cyabo, iyi radio ikaba ifite abakozi 8 bahoraho ndetse n’bakorerabushake.

Amakuru dukesha bamwe mu bakozi b’iyi radiyo bagera ku 10, batifuje ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara bavuga ko baheruka icyitwa ifaranga mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize ubwo bahabwaga ibirarane by’amezi icyenda.

Umwe muri abo bakozi yagize ati: “Duheruka amafaranga mu kwezi kwa karindwi mbere gato ngo ilayidi nkuru ibe, ubanza ari mu kwa karindwi, icyo gihe Murenzi yatubwiye ko haje umuterankuga wa Kabiriti uje kutwishyura,guhera icyo gihe ntabwo twongeye guhembwa”

Uyu mukozi avuga ko icyo gihe nabwo Radio yari ibafitiye ibirarane by’amezi 17, uwo muterankunga yishyura ibirarane bihwanye n’amezi icyenda hasigaramo umunani kuko atari yaje yiteguye kwishyura ibirarane byose.

Aba bakozi bavuga ko icyitwa ifaranga bongeye kugihabwa hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa kabiri 2019, ariko buri wese ahabwa igice cy’umushahara kingana na 60%, RMC ibambwira ko ngo igiye gutangira kujya ibahemba neza, ariko nabyo ntibyubahirizwa.

“Icyo gihe batubwiye ko ngo bagiye kujya baduhemba neza, turategereza turaheba, ayo mafaranga niyo duheruka nta yandi twongeye kubona kugeza magingo aya”

Aho voice of Africa ikorora ku musigiti wo mu mujyi

Aba bakozi b’iyi radiyo izwi nk’iy’abayislam bakomeje gukora mu buryo bwo kwihangana ndetse n’icyizere ko bazahabwa amafaranga, ariko uko amezi yakomezaga kwiyongera, basaba umuryango w’abaysilam my Rwanda ko wabishyura amafaranga yabo, ariko ibisubizo bahabwaga ntibibanyure.

Umwe mu bakozi waganiriye na Umuyoboro.rw yadutangarije ko hari abananiwe kwihangana bahagarika akazi, mu rwego rwo kudakomeza kongera ibirarane no guta umwanya wabo, abandi bajya gushaka akazi ahandi naho abasigaye mu kazi bajya kuregera umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Nyarugenge bamugezaho ikibazo cyabo.

Kuwa kane w’icyumweru gishize, tariki ya 11 Nyakanga, bamwe mu bayobozi b’uyu muryango w’abayislam mu Rwanda barangajwe imbere n’umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Ntwali Sesse Abdul, bagiranye ibiganiro n’aba bakozi ariko ibisubizo byavuyemo bikaba bitarabashimishije.

Uyu mukozi duhaye izina rya Ngabo Yusufu kuko ariko yabyifuje yadutangarije ko koko baganiriye bategereje tariki ya 02 Kanama.

“Baraduhamagaye, batubwira ko bagiye kudushyira kuri payroll ya RMC batangira kuduhemba uku kwezi kwa karindwi, naho ibirarane bakazabitwishyura guhera mu kwezi kwa 10, nabwo bakabanza bakaduha package y’amezi atatu, ibi twarabyanze, twababwiye ko baduha package y’amezi nibura atandatu ubundi batwishyure gake gake mu gihe cy’umwaka”

Yongeyeho ati : “Ibyo twumvikanye ni uko ibyo dusaba bagenda bakabiganiraho, tukazahura tariki ya 02 Kanama uyu mwaka, tukareba niba ibyo twumvikanye byashyizwe mu bikorwa, tukabyumvikanaho”

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC Ntwali Sesse Abdoul

Mu kiganiro twagiranye n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC yadutangarije ko nk’umuryango w’abayislam mu Rwanda bemera ko bafitiye abakozi ideni ryabo ndetse bemera ku ryishyura.

“Mu magambo make ni uko twemera ideni ryabo kandi twemera no kuryishyura, habayeho kutabishyura kubera gahunda zitagenze nkuko twari twazipanze, kugira ibirarane ntibizongera kuba kandi turi kubashakira amafaranga yabo yose uko yakabaye”

Si ubwa mbere muri iyi radio , abakozi bayo birukanywe cyangwa bakagirana ikibazo n’abakoresha babo kijyanye nibura ry’umushahara,kuko mu kwezi kwa kabiri mwaka 2014 nabwo iyi radio yirukanye abakozi batanu bayoboraga radio barimo umuyobozi wayo icyo gihe ndetse n’abari bahagarariye amashami yose, bamwe ndetse bagana inkiko.

Mu mwaka 2015 nabwo voice of Africa yasezereye abakozi bayo 13, barimo abari bafite uburambe bw’imyaka irenga itandatu y’uburambe.

Voice of Africa yashinzwe n’umuryango w’abayislam mu Rwanda, mu mwaka w’2007 itangira ibiganiro muri mutarama mu mwaka 2008.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here