Home Amakuru Sheikh Swaleh yavanywe mu giputa ajyanwa Maroc

Sheikh Swaleh yavanywe mu giputa ajyanwa Maroc

734
0

Mu itangazo ryaraye risohotse kuri uyu wa mbere rishyira mu myanya ba Ambasaderi bashya, Perezida Paul Kagame yagennye ba ambasaderi bahagaririye u Rwanda mu bindi bihugu , aho za ambasade zirenga 15 zahawe abayobozi bashya zirimo ambasade 8 zo ku mugabane w’afurika ndetse, 5 zo ku mugabane w’Aziya ndetse na Ambasade imwe yo ku mugabane w’iburayi.

Sheikh Saleh umaze imyaka ine ku mwanya wa ambasaderi mu gihugu cya Misiri, yagizwe ambasaderi mushya wa Maroc, igihugu gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, umubano watangiye kwigaragaza nyuma yahoo umwami wa Maroc asuriye u Rwanda mu mwaka 2016 akahamara icyumweru cyose.

Ni ubwa mbere u Rwanda rugize ambasade mu gihugu cya Maroc mu gihe iki gihugu mu gihe Perezida Kagame mu kwezi kwa mbere mu mwaka 2017 yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi batandatu bashya bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda harimo n’uwa Maroc Yousef Iman.

Yousef Iman ubwo yashyikirizaga Perezida Kagame impapuro zo guhagarira igihugu cye.

Sheikh Habimana Saleh wigeze kuba Mufti w’u Rwanda imyaka 10, yari amaze imyaka ine mu gihugu cya Misiri, akaba ari nawe wa mbere mu basheikh mu mateka y’u Rwanda uhagarariye u Rwanda ari umusheikh.

Uretse umubano ushingiye kuri za Ambasade , iki gihugu kikaba Fondation y’umwami wa Maroc u Rwanda, gisanzwe gifasha muri gahunda zitandukanye, aho uyu mwaka cyagize uruhare mu gutegura amarushanwa yo guhitamo umwana uhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yo gusoma Qoran yabereye muri Maroc uyu mwaka mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here