Home Amakuru Abatomboye moto mu marushanwa ya Qoran bazihawe

Abatomboye moto mu marushanwa ya Qoran bazihawe

1104
0

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2019, umuryango w’abayislam mu Rwanda washyikirije abayislam babiri batomboye Moto mu marushanwa mpazamahanga yo gusoma Qoran yabereye hano I Kigali bazishyikirijwe ndetse n’ibyangombwa zabyo.

Uyu muhango wo gutanga izi moto wabaye nyuma y’isengesho rya Ijuma, Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim buri wese yamushyikirije imfunguzo ndetse nicyangombwa cyayo kigaragaza ko Moto batsindiye bazihawe nk’uko bari bazitomboye.

Mufti w’u Rwanda ashyikiriza Hassan moto yatsindiye

Sheikh Hitimana Salim amaze kubashyikiriza iyi moto yabasabye ko zabagirira umumaro zikatuma bava ku rwego rwumwe bakajya ku rundi rwego cyane cyane urw’ubudehe, kuko zavuye mu kwitabira isomwa rya Qoran abasaba kuzibungabunga no kuzifata neza.

“Mugomba kuzifata neza, mukazibungabunga, zikazababyarira n’izindi nyinshi n’ubundi bukung bwinshi, kugira ngo ibyo mushobore kubigeraho, mugomba gutinya Imana kuri ibi muhawe cywangwa mugejejweho”

Yabasabye kandi ko bimwe mu bizava muri izi moto bagomba gutanga ituro kandi bagera igihe cyo gutanga ituro ry’itegeko nabwo ntibazanangire ngo bagundire kandi ari itegeko ry’Imana.

Mutesi Afisa nawe ahabwa moto yatomboye

Abahawe Moto bavuze ko zigiye kubafasha kuzamura imibereho yabo kandi ko bazakora ibishoboka byose zikabateza imbere,kuko n’ubusanzwe batari mu buzima bwiza, ariko ko bizera ko hejuru y’iyi moto zizatuma batera imbere.

Mutesi Afisa umubyeyi w’abana babiri, umwe mu batomboye moto, yatangaje ko nta kazi yari afite yakoraga ibiraka rimwe na rimwe akanakora akazi ko gucuruza agataro, yavuze ko iyi moto igiye gutuma atera imbere.

“Impinduka iyi moto igiye kuzana mu mibereho yanjye ni uko ngiye gukora nkiteza imbere nkaba nagira icyo ngeraho nkava mu buzima nari ndiho, nabaga mu cyiciro cya mbere, ndumva Imana inkuye aho nari indi inzamuye mu ntera”

Mutesi Afisa ati : Moto igiye kunzamura urwego

Undi watomboye Moto ni Kamanzi Hassan w’imyaka 19, ni umunyeshuri mu mwaka wa 6, ku ishuri rukumbi ryigisha idini ya Islam mu Rwanda Institut islamique Al hidaya yabwiye yatangaje ko yashimishijwe bikomeye no kuba yaratomboye Moto mu gihe Moto ariyo iba impamvu y’imibereho kuko ise umubyara ari umumotari.

Avuga ko iyo moto igiye gutuma bakomeza ubuzima neza, umubyeyi we akayikoresha mu kuzamura urugo nkuko yari asanzwe abikora we n’abavandimwe we.

“Icyo moto izamarira njye n’umuryango wanjye mi ubundi ni uko byari bisanzwe kuba nganye gutya mbikesha Allaha na Moto, kubera ko Papa wanjye yari asanzwe ari umumotari, yarandeze, arananyigisha kuri Mahadi al hidaya ntabwo ari buri umwe ubasha kuhishyura nsanzwe mbizi nzi n’agaciro kayo”

Kamanzi Hassan yicaye kuri moto yatomboye tariki 16 kamena

Umubyeyi wa Kamanzi Hassan witwa Nsanzabera Alex Hassan yatangarije umuyoboro.rw ko ubwo amarashanwa yo gusoma Qoran yabaga, we yari mu kazi ko gutwara abagenzi kuri moto, ahagamagarwa n’umuntu amubwira ko umuhungu we atomboye moto ashimira Imana.
Avuga ko Moto yari asanzwe akoresha itari iye,ariko ko nk’umuntu wigeze gutunga moto yamufashije mu kuzamura urugo rwe.

“Moto yaramfashije, uyu mwana niwe w’imfura mu bana barindwi mfite, ni moto ibatunze, niyo yamfashije kubarera, no kubigisha, iyo ufite moto ari iyawe ukayikoresha neza, iguteza imbere, iyi nayo irakomeza iduteze imbere in shaa Allaha”

Kamanzi Hassan na Mutesi Afisa bari bamaze ukwezi batomboye moto imwe imwe buri umwe zo mu bwoko bwa TVS 125 zisanzwe zikora akazi ko gutwara abagenzi, ubwo tariki ya 16 Kamena 2019, habaga amarushanwa mpuzamahanga ya Qoran 2019 yabereye muri Kigali Comvention center, izi moto zikaba zaratanzwe n’umuterankunga w’iri rushanwa ariwe Haya al khair.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here