Ikipe y’umupira w’amaguru ku bakinnyi batabigize umwuga bakunze kwitwa Abaveterant yitwa ASC Wahad iravuga ko yiyemeje kudatwara igikombe yatsindiye kuko igiye kongera ingufu mu mikinire yayo.
Mu muhango wo kwishimira iki gikombe no gusangira kw’abagize iyi kipe, bishimiye ibyo bagezeho ndetse no gushimira intego bihaye ko yagezweho yo gutwara igikombe cy’amahoro cyari cyateguwe na Ferwafa.
umunyamabanga mukuru w’iyi kipe Niyigena Ally yagarutse uko amarushanwa yagenze aho yagaragaje ko amakipe bahuye nayo uko imwe yavagaho iyakurikiragaho ariyo yabaga igiye guhura n’akaga aho yabigereranyije n’Injugu.
“Ikipe ya mbere twayitsinze 2-1, izindi zakurikiyeho tuzitsinda 4 ndetse na 5, mbese ni nka byabindi injugu ihunga umuriro wo mu isafuriya ikagwa mu mbabura niko na ziriya byazigendekeye, iyo twahuriye Final nayo twayihaye agatego kamwe ijyana ako”
Visi Perezida w’iyi kipe nawe yatangaje ko bahisemo gukina batikinishije bashyiramo imbaraga zose ku buryo hari abakinnyi batasinziraga batekereza ku mukino baza gukina.
“Muri mwe, muzi ko hari abakinnyi batajyaga barwama, bahoraga batekereza ngo iyi kipe ikurikiyeho turabigenza dute, niyo mpamvu mwabonye ko tumaze gutwara igikombe hari abakinnyi barize kubera ibyishimo”
Uyu muyobozi kandi yanagarutse kuri iki gikombe ko biyemeje ko nta kipe nimwe izagikoraho kuko kuba batwaye icya mbere batazasubira inyuma na rimwe.
Iyi kipe imaze imyaka irenga 20 ishinzwe, niyo kuri ubu ifite igikombe cya Veterant Peace Cup aho yatsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Karibu FC igitego kimwe.
Bizimana Mussa uzwi ku izina rya Pacanga uyobora iyi kipe avuga ko imwe mu mpamvu ituma bagera ku nsinzi ari uko ibintu byose babikorera hamwe bakarangwa n’ubumwe ku buryo bose bari ku rwego rumwe.
ASC Wahad kandi yongeye kugaruka ku kuba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, itarabahaye amafaranga miliyoni yari yemerewe, ariko biyemeza ko nta kintu na kimwe kizabaca intege.