Home Amakuru Abayislam bo mu Rwanda berekeje i Makka mu mutambagiro

Abayislam bo mu Rwanda berekeje i Makka mu mutambagiro

4305
0

Kuri iki cyumweru nibwo abayislam bo mu Rwanda barenga 80 berekeza mu gihugu cya Arabiya Saudite gukora umutambagiro mutagatifu i Maka, ibikorwa by’uyu mutambagiro bizatangira kuwa mbere bakihagera bitegura imwe mu migenzo ikomeye y’iki gikorwa ngarukamwaka.

Ubwo abahagurukiye mu Rwanda bagizwe n’abantu 85 barimo abanyamahanga umunani bakorera mu Rwanda basezerwagaho kuri uyu mugoroba, Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim ari kumwe na bamwe mu bayobozi b’umuryango w’abayislam mu Rwanda ndetse n’imbaga y’abayislam yabasabye kuzakora neza umutambagiro bagiyemo, bazirikana abayislam basigaye ndetse n’igihugu cyabo.

“Bagomba kwibuka, kuzikana  no gusabira abayislam ndetse bagasaba Imana ko yatworoereza ubuzima bwacu n’ibikorwa byacu bya buri munsi, ariko nabo ubwabo ntibaziyibagirwe, hariya i Makka mu by’ukuri intumwa y’Imana yatugaragarije ko isengesho rikozwe muri Al qaba gakubye ibihumbi ijana kurusha andi masengesho akorewe ku isi hose”

Yashimiye cyane leta y’u Rwanda ku bikorwa bitandukanye yabafashije nko kubona inkingo za Mugiga ndetse no gukorana n’ubuyobozi bw’igihugu cya Arabiya Saudite aho ubuyobozi bw’u Rwanda bwari bukenewe hose.

Yasabye abayislam ko umwaka utaha bakwiye kuzitabira kwiyandikisha hakiri kare kuko hari byinshi byahindutse asaba ko mu gihe hari abavuye mu mutambagiro abashaka kuzajyayo umwaka utaha batangira kwitegura kwiyandikisha ku buryo mu kwezi kwa gatatu bazaba barangije gahunda zose zo kuwujyamo.

Sheikh Murangwa Jamilu, uyoboye itsinda ry’abanyarwanda rigiye muri uyu mutambagiro yatangarje abanyamakuru ko buri kintu cyose cyafasha abayislam bavuye mu Rwanda bagikoze nko kuba barabashakiye amacumbi hafi y’umusigiti ku buryo bazajya bakora isengesho ku musigiti wa Makka biboroheye.

Umwaka ushize kimwe mubyo basabye abategura uyu mutambagiro harimo kuba barasabye ko bajyanwa kare, bakaba bagiye habura iminsi itanu ngo imigenzo y’uyu mutambagiro itangire.

Sheikh Murangwa Jamilu ugiye ayoboye abayislam bo mu Rwanda

Abagiye gukora uyu mutambagiro bakora harimo kuba harimo gusaba Imana cyane, gutamba ituro hibuka igikorwa ubwo intumwa y’Imana Ibrahim yashakaga kubaga umwana we Ismail, ikamushumbusha intama, ndetse no kwirirwa ku musozi witwa Arafa basaba Imana ku bikorwa byabo n’iby’ababo baba bafite.

Mu muhango wo kubaherekeza kandi, umwe mu bahagarariye abazakora umutambagiro mutagatifu babahaye amadorari azakoreshwa mu gikorwa cyo gutanga igitambo angana n’amadorari 10, 873 kuko buri muntu atanga amadorari 131.

Uyu mwaka hagiye abayislam bahagurukiye mu Rwanda  85, abagabo 37 n’abagore 48 barimo abanyamahanga umunani bakorera mu Rwanda, ugiye aruta abandi ni umukecuru w’imyaka 86 wavutse mu mwaka w’1933 naho umwana muri bo ni ufite imyaka 20 wavutse muri 99.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here