Home Amakuru “Nashatse kujya i Makkah nkiri muto biranyangira” Umukecuru w’imyaka 86

“Nashatse kujya i Makkah nkiri muto biranyangira” Umukecuru w’imyaka 86

1143
1

Umukecuru w’imyaka 86 witwa Mukanduhura Amina, kuri uyu mugoroba wo kuri iki cyumweru yerekeje i Makkah agiye gukora umutambagiro mutagatifu ushobora gutangira kuwa kane w’iki cyumweru, aho imigenzo y’ukwezi kwa 12 kuri karendari ya kislam izaba itangiye.

Uyu mukecuru wavutse mu mwaka w’1933, uvuga ko asigaye atuye mu karere ka kamonyi ahitwa mu Nkoto ariko kuri ubu akaba atuye i Nyarugenge ahitwa ku mucyo avuga ko yifuje kujya gukora umutambagiro mutagatifu akiri muto, ariko akaba abashije kubigeraho ageze  mu zabukuru, ndetse akanashidikanya ko atari bugereyo

“Ubu ngiye gukora umutambagiro ni ku nshuro ya mbere,nashatse kujyayo cyera , ntibyankundira none ngiyeyo,ibyishimimo mfite ndabigira ntazi ko ngerayo, ubu nari namenya ko ngerayo”

Uyu mukecuru avuga ko yagiye abona amafaranga ariko agahura n’izindi ngorane akayakoresha ariko afite uwo mugambi wo kujya gukora umutambagiro kugeza aho bimukundiye muri uyu mwaka w’2019.

Aragira ati: “Nabiteguye nkiri umusore ndi hasi yanyu nkiri mutoya, nabitegura  hakazamo ingoboka, amafaranga nkayabura, nabitegura hakaza ingoboka amafaranga sinyagire, nkayabura none aho nayaboneye ndayapfurika pfurika none ndayatanga none ngiyeyo”

Mukanduhura Amina w’imyaka 86, umwe mu bagiye gukora Hijja

Mukanduhura Amina avuga ko kugira ngo agwize amafaranga ari uko yagurishije umurima yasigiwe n’umubyeyi we nyuma yo kuwutsindira agateranyaho andi mafaranga make yagendaga abona akaba abashije kugenda

“Ni akarima ka Data nagurishije , nkaba narakaburanye n’abakanyambuye, amatongo ya Data barayanyambura, hanyuma aho mariye kuyatsindira naratangiye kuyaburana ahari ngana namwe, ejo bundi maze kuyatsindira ndayatanga bampa ubusa busa vuba vuba none ngiye I Makka”

Avuga ko naramuka ageze i Makka nta wundi afite wo kubwira uretse Imana, akayitekerereza iibye nubwo isanzwe ibizi, asobanura neza icyo agiye gukora I Makka.

“Ngiye i Makka kuko ari ubutaka bw’intumwa zacu, kuko ari ubutaka bw’Imana yavuze ko umuyislam uzajyayo azaba afite ibinezero byiza, umusiramu uzapfa yarageze i Makka azapfa neza, Imana izamwakira neza , Imana izamwishimira”

Mukanduhura Amina avuga ko yanyuze mu bibazo bikomeye mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi aho yari afite imyaka 61, yabyaye umwana umwe nawe witabye Imana ko ahubwo afite abisengeneza be yahunganye ahantu hose, nyuma ya jenoside akaba yarabareze arabakuza.

Umukecuru Amiina ati: “Imana yankuye kure”

Yinjiye idini ya islam mu mwaka 1952, asaba abayislam n’abantu muri rusange gukunda Imana kuko nawe ageze mu zabukuru ku bwayo, kuko yamurinze ibintu byinshi birimo kurokoka mu buryo bugoye.

“Yandinze amafuni y’abantu, yandinze kujya mu misarane nkuko abandi bose bagiyemo , yanditse amafuni yo mu mutwe, yandinze kujugunywa mu musarane byarangiye, ubwo si Imana yabindinze ra, yandinze byinshi alhamdulilah!!”

Umutambagiro mutagatifu (Hijja) ni itegeko ku muyislam wese ufite ubushobozi bw’umutungo nibura rimwe mu mwaka, ni inkingi ya gatanu  mu nkingi eshanu zigize idini ya Islam, Iba mu kwezi kwa cumi na  kabiri kuri Karendari ya kislam.

Umunsi ukomeye mu mutambagiro  ari umunsi wa cyenda, aho abawurimo birirwa ku musozi wa Arafa batakambira Imana, naho abandi batari mu mutambagiro basiba umunsi umwe gusa ukurikirwa n’umunsi mukuru w’igitambo (Iddil adha).

Bihibindi Nuhu

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here