Umuryango w’abayislam mu Rwanda uravuga ko kubera impamvu z’uko Stade ya Kigali izaba iri gukoreshwa isengesho ry’ilayidi y’igitambo iteganijwe kuba kuri iki cyumweru yimuwe ikabera mu kigo ndangamuco wa kislam kiri i Nyamirambo.
Iri tangazo rivuga ko ibirori byo kwizihiza uyu munsi bizabera muri iki kigo ndangamuco ahasanzwe hazwi nko kwa Kadafi guhera mu gitondo i saa kumi n’ebyiri.
Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda Sheikh Mbarushimana Suleiman yatangarije umuyoboro ko imwe mu mpamvu yatumye iri sengesho ry’ilayidi rihindurwa ari uko Stade ya Kigali izaba iri gukoreshwa.
“Ntibizakunda ko dukorera iswala kuri Stade nkuko bisanzwe, bitewe ni uko stade izaba iri gukoreshsa n’imikino, donc hari za match zizaba zihari, kubera iyo mpamvu rero icyo gihe duhita dufata alternative ya kabiri y’uko Iswala yazabera mu kigo ndangamuco wa Kislam”
Kuri iki cyumweru ikipe ya Rayon Sport ihagarariye u Rwanda mu gikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’afurika izakira ikipe El Hilal yo muri Sudan.
Mu mwaka 2015, ubwo Sheikh Kayitare Ibrahim yari Mufti w’u Rwanda nabwo abayislam bo mu mujyi wa Kigali bakoreye isengeshory’ilayidi mu kigo ndangamuco wa kislam kiri i Nyamirambo ahazwi nko kwa Kadafi.
Bihibindi Nuhu