Home Amakuru Ubushinwa ntibushaka ibirango by’icyarabu mu maresitora

Ubushinwa ntibushaka ibirango by’icyarabu mu maresitora

706
0

Leta y’Ubushinwa yategetse amaresitora ari mu murwa mukuru Beijng gusiba amagambo y’icyarabu akoreshwa mu idini ya Islam yo kugaragaza ko bafite ibiryo byemewe n’abayoboke biri dini bizwi ku idina rya Halal

Iki cyemezo cyasabwe amaresitora yaba ay’abayislam bo muri icyo gihugu cyangwa se abashinwa basanzwe bari baranditse ijambo “halal” kuri bene ayo mazu nkusanyabaryi.

Ubushinwa kandi bwashyize mu mazu yo kwigiramo bamwe mu bayislam barenga miliyoni imwe n’igice bari mu gikorwa cyo kongera kubigisha, igikorwa kigamije kubakura ku muco wa kislam bagasubira ku muco wa gishinwa.

Aho bari muri iyi ntara baba barinzwe n’ingabo z’ubushinwa

Abashinze ayo maresitora i Beijing babwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ko ubutegetsi bwabategetse gukura ibirango byose bifitanye isano n’idini ya Islam ku maresitora yabo, kandi aho Reuters yageze yasanze ayo maduka n’amaresitora yamaze gukura amagambo y’icyarabu ku bicuruzwa byabo babisimbuza amagambo y’igishinwa asobanuye Halal.

Andi maduka yo ntiyigeze akuraho iryo jambo uretse kurisiba gusa cyangwa se gushyiraho agapapuro kagaragaza ko ryari rihari ariko ritari kugaragazwa.

Ubushinwa kandi buvuga ko budashaka kubona aya maresitora ashyira ikirango cy’ukwezi kuzoye mu rwego rwo guhamagara abayislam kubagana.

Mu mujyi wa Beijing habarurwa amaduka ndetse n’inzu nkusanyabaryi zirenga 1000 nkuko bitangazwa n’urubuga rwitwa Meituan Dianping ruzwi mu bikorwa byo gutwarira abakiriya ibiryo aho bari bizwi nka delivering.

Abo mu bwoko bw’aba Uyghur baherutse kwigaragabya basaba kwishyira bakizana

Iki gihugu kivuga ko kiri muri gahunda yacyo yo gushaka uburyo cyashyira umurongo umwe watanzwe n’ishyaka ry’abakominisiti ryo rigendera ku muco wa gishinwa no kurwanya bikomeye ibyavuye hanze nk’imico y’abayislam no gusenya imisigiti yabo harimo kuyihindura ikamera nk’insengero z’abashinwa batari abayislam.

Ubushinwa bubarura abayislam miliyoni 20 abenshi muri bo bakaba bari mu ntara ya Xinjiang, Idini ya islam n’icyarabu byageze mu bushinwa mu kinyejana cya karindwi nyuma ya Yezu.

Leta zunze ubumwe z’Amerika n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ubushinwa bwibasiye ubwoko bw’aba Uighur bo mu ntara ya Xinjiang.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here