Home Amakuru Nta musenateri w’umuyislam uzaba ari muri sena

Nta musenateri w’umuyislam uzaba ari muri sena

1264
0

Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’abasenateri  azaba mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka , asimbura abari gusoza manda y’imyaka umunani ihora ari imwe rukumbi, nta muyislam uzongera kugaragara muri iyi nteko

Nkuko urutonde rwemejwe na komisiyo y’amatora mu Rwanda rwemejwe rugaragaza ko nta musenateri w’umuyislam cyangwa ufite izina ry’abayislam ririmo.

Muri sena icyuye igihe,  Senateri Fatou Harelimana  niwe wari urimo w’umuyislam akaba yari na visi perezida wa Sena Ushinzwe Amategeko no Kugenzura Ibikorwa bya Guverinema aho yagiye kuri uyu mwanya mu kwakira ukwakira2014.

Senateri Harelimana Fatou kandi ni nawe wabaye uwa mbere w’umuyislam wabaye umusenateri muri sena y’u Rwanda kuva yajyaho mu mwaka wa 2003.

Senateri Harelimana Fatou wari Visi perezida wa Sena

Nubwo muri Sena nta muyislam uzaba ugaragaramo, ni ubwa mbere mu mutwe w’abadepite hagaragayemo abadepite b’abayislam benshi igihe kimwe, barimo visi Perezida wayo Sheikh Harelimana Mussa Fadhil uhagarariye ishyaka rya PDI akaba na Perezida waryo, MUNYANEZA Omar uhagarariye FPR, Nikuze Nura, watowe n’abagore bo mu ntara y’uburengerazuba, ndetse Ndangiza Madina, watowe avuye mu bagore bo mu mujyi wa Kigali.

Tariki ya 16 Kanama uyu mwaka, Komisiyo y’amatora yemeje urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’abasenateri, uru rutonde rukaba rugezwe n’abantu 63 bagomba guhatanira imyaka 22 , aho bazasanga abandi 4 basigaye mu nteko bashyizweho na Perezida Kagame mu myaka 2015,

Abagize Senat bose hamwe aba ari 26 batorwa muri ubu buryo:

  • Abasenateri 12 batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu ;
  • Abasenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika ;
  • Abasenateri 4 bagenwe n’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ;
  • Umusenateri 1 watowe mu barimu n’abashakashatsi bo muri za Kaminuza n’Ibigo by’amashuri makuru ya Leta ;
  • Umusenateri 1 watowe mu barimu n’abashakashatsi bo muri za Kaminuza n’Ibigo by’amashuri makuru yingenga

Bihibindi Nuhu

Photo: Africanews, Parliament.gov.rw

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here