Mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’ubushinwa, buravuga ko buteganya gusenya imisigiti iri muri iki gihugu, ibi byatumye abayislam bo muri iki gihugu bagira ubwoba bwinshi ko bashobora no kugirirwa nabi
Abayobozi batangaje ko mubyo bagiye gusenya harimo iminara, imwe mu minara bazasenya harimo n’uw’umusigiti ushaje kurusha iyindi iri ahitwa Linxia bakunda kwita Makka nto.
Izasenywa ni iri mu duce twa Mongoriya, Henani na Ningxia, uduce dutuwe cyane n’aba nyamuke b’abashinwa bo mu bwoko bwa ba Hui ari nabo bitabiriye ku bwinshi idini ya Islam, naho mu majyepfo y’intara ya Yunnan, imisigiti itatu yo yamaze gufungwa. Kuva i Beijing ku murwa mukuru kugera ahitwa Ningxia ho ubutegetsi bwamaze kubuza ikoreshwa ry’amagambo y’icyarabu ahantu rusange.
Ibi bikorwa biyobowe n’ishyaka riri ku butegetsi aho rifite impungenge ko imyizerere y’abayislam ishobora gutuma baba bahezanguni bakaba banakwigomeka ku mategeko y’ubutegetsi.Mu bushinwa hose ishyaka rukumbi riyoboye ubushinwa ryashyizeho amategeko abangamira imyizerere ya Islam nkuko ikinyamakuru New york times cyabyiboneye.
Iyi gahunda yo gusenya imisigiti ije isanga igitutu kiri ku bayislam bo mu bwoko bw’aba Uighur batuye mu gace ka Xinjiang bemshi muri bo bafunzwe, bituma abayislam bo mu bwoko bwa Hui n’abandi bayislam bo mu bushinwa batangira gutangaza ko aba Uighur bari mu bihe bibi kandi baciwe mu bandi batuye ubushinwa.
Ibarurishamibare mu bushinwa rivuga ko muri iki gihugu, imisigiti imaze kuba nyinshi cyane ahabaruwe 35 mu gihe insengero z’aba budhist zo ari ibihumbi 33, Umwaka ushize imisigiti myinshi yarahinduwe, irafungwa cyangwa se iranasenywa , imyinshi muri yo ikaba iri mu gace ka Xinjiang.
Source: Newyork times
ALLAHUMA, UNSUR DIINAKA FII SWIIN aamiin