Home Amakuru “Turi nk’ibishingwe byavanywe mu mujyi” Abatujwe i Rwesero

“Turi nk’ibishingwe byavanywe mu mujyi” Abatujwe i Rwesero

798
0

Izi ni imvugo zikoresha n’abaturage batujwe mu mudugudu bivugwa ko ari uw’icyitegererezo  wa Makaga mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kigali, aho bavuga ko kuba barazanywe muri uwo mudugudu ari nko kubajugunya.

Itsinda ry’abanyamakuru ryasuye uyu mudugu, rwakiriwe n’abawutujwemo bavuga ko bishimira kuba barahawe amazu batagisiragira mu gucumbika cyangwa gucumbikirwa mu mujyi wa Kigali ariko bakagaya bikomeye uburyo uwo mudugudu uteye.

Bamwe mu batuye uyu mudugudu bitegura kuvugana n’itangazamakuru

Kimwe mubyo itsinda ry’abanyamakuru ryiboneye, ni uko kuhagera bisaba imodoka ndende kuko nta modoka yo hasi nk’ivatiri yahagera bitewe n’imiterere yabo, urugendo ruhari ruri hagati y’ibirometero 15 na 20, ni umudugudu utagira ibikorwa remezo (Umuhanda Nyabagenda, isoko, ivuriro, amazi, insengero,) uretse ishuri gusa naryo ritagira abarimu bahagije.

Umusaza w’imyaka 82, watujwe muri uyu mudugudu avuga ko bahawe amazu ariko yubatswe nabi, na cyane ko avuga ko yize ibyo kubaka,

Twahawe amazu asondetse, sinibaza ko uwubatse aya mazu yishyuwe, simbizi, nta gikoni gihagije ubwiherero ni akantu kangana amara, noneho ibinonko biraduhanukira, ubu badushyize hehe”

Umusaza ufite imyaka irenga 80, ati: turi kure y’abandi bantu

Aba batujwe muri uyu mudugudu bavugaga ko bafite ibibazo uruhuri, birimo kuba batagira ivuriro, umuhanda nyabagendwa, isoko, amazi bohereza igihe bashakiye nka rimwe mu byumweru bitatu, kutagira insengero n’ibindi.

Imiryango yatujwe muri uyu mudugudu bivugwa ko ari uw’icyitegererezo ni abafite ubumuga biganjemo ab’ingingo, abatabona ndetse n’abantu bakuze na bake bakiri bato, bose bahuriza ku kibazo cy’uburyo imibereyo yabo ari mibi bitewe n’aho bashyizwe.

Umwe muri bo ati: “Muzagaruka muje guhamba, none se hano turarya iki, hano rwose inzara iranuma, none se uko undeba uku ko ariko nirirwa uragira ngo mbigenze nte, baje kutujugunya aha, turi nk’ibishingwe byakuwe mu mujyi, rwose batuzanye i Nduba” Iyi mvugo kandi isangiwe na benshi mu batujwe muri uriya mudugudu

Amwe mu mazu bubakiwe nayo barayakemanga kuko yatangiye gusenyuka

Iyi mvugo yo kujugunywa bita ko bajyanywe i Nduba (hasanzwe hashyirwa imyanda ivuye mu mujyi) niyo benshi bakoresha na cyane ko bayibwiwe n’abaturage bo muri uyu mudugudu wa Makaga bahasanze.

Itangazamakuru ryabasuye, baribwiye ko bajya gutuzwa muri uwo mudugudu babwiwe ko bagiye gutuzwa ahantu heza, bazanwa nta kintu na kimwe bafite bababwira ko nta kintu kibuze muri uwo mudugudu ariko ko nk’iminsi ibiri baraye hasi.

Bagira bati: “ Baduhaye intebe n’ibitanda na matera byinshi byabaye ibirere, nta muntu ukiryama kuri ibyo bitanda baduhaye, matera zo zabaye ibirere,mbese byari ukutwikiza, hano tugira ikibazo cy’imvura iyo iguye iruhukira mu nzu”

Iyo ugeze muri uyu mudugudu bigorana cyane kubona abantu bagendagenda kuko no kubona abantu byadusabye ko tuvunyisha umuryango ku wundi, ariko buri wese yifuza kuvugana n’itangazamakuru.

Icyifuzo ni Perezida Kagame

Abatuye muri uyu mudugudu, bavuga ko bazanywe n’imodoka z’isuku zo mu mirenge yo muri Nyarugenge, ariko ko bifuza ko Perezida Kagame yazabasura, akareba imibereho mibi n’ibibazo uruhuri bafite, abayobozi badashaka kumva

“umwe mu bafite ubumuga bw’ingingo ati: “Meya wa Nyarugenge yaje aha, aratubwira ngo uwumva adashaka kuhaba, azasubize urufunguzo agende, twe uwo dushaka ni Perezida wa Repubulika, akirebera abaturage be uko bamerewe”

Ibigega by’amazi bigaragaramo utuyoka ku buryo bari kurwara inzoka

Twifuje kumenya icyo umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba abivugaho, telefoni ye ntiyayitaba, nako umunyamakuru wa Umuseke.rw wavuganye n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa amutangarije ko icyo kibazo atari akizi.

Umudugudu wa Makaga utuwe n’imiryango 50 yakuwe mu mirenge yose igize akarere ka Nyarugenge, aho buri murenge wohereje abantu batanu batishoboye  kurusha abandi. Muri bo harimo abari mu myaka irenga 80, abafite ubumuga butandukanye ndetse n’abafite bw’agakoko ka SIDA.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here