Home Amakuru Abayislam ba Rwarutabura bubakiye utishoboye

Abayislam ba Rwarutabura bubakiye utishoboye

1119
0

Kuri uyu wa gatandatu ubwo hirya ho hino mu gihugu abanyarwanda bari mu gikorwa cy’umuganda, abayislam bo ku musigiti wa Mar’wa uri ahazwi nka Rwarutabura bakoreye umuganda mu rugo rw’uwacitse ku icumu uri mu kagari ka Rugarama utishoshoboye.

Nkuko bisobanurwa na Imam w’umusigiti wa Mar’wa Sheikh Niyigena Daudi Hassan avuga ko iki gikorwa cyo kubakira utishoboye biri muri gahunda y’imikorere myiza Amadini afitanye n’umurenge wa Nyamirambo aho basabwa gufasha abatishoboye.

Uyu muganda witabiriwe n’aba bayislam ni uwo kubakira Habimana Aloys utuye mu mudugudu wa Kiberinka mu kagari ka Rugarama warokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 94, wari ufite ikibazo gikomeye cy’ubwiherero.

Urubyiruko rw’abayislam ruri gukata icyondo cyo gukoresha

Uyu Habimana Aloys w’imyaka 68, avuga ko yari amaze iminsi afite ikibazo gikomeye cy’ubwiherero ku buryo yari yaramaze kwiyakira kandi ikibazo cyo yarakigaragaje ubuyobozi, ariko ko mu minsi ishize haje umuyislam (uwo avuga ni Imam w’umusigiti) amubwira ko bagiye kumwubakira  ubwiherero, kuko we byari byaramuyobeye.

Yagize ati: “Hari uwaje kubimbwira ngo tuzaza kukubakira uyu munsi kuwa gatandatu numva bibaye nk’ibintungura kandi koko ntabwo nabihamyaga, byari byarananiye bakambwira ngo bizagenda bitebikanyobera nkabura uko mbigenza”

Habimana Aloys wubakiwe ubwiherero ati “Abayislam nsanzwe nziko ari abantu benza”

Uyu mugabo avuga ko atakumva uko avuga ibyishimo afite kubona abayislam batangiye kumwubakira ubwiherero ku buryo mbere yo kuzana ibikoresho birimo amtafarari na Sima atabyemeraga ko bizakunda.

Habimana kandi yadutangarije ko yari afite ubwiherero bubi cyane aho yabivuze muri aya magambo “Iriya ikinzeho shitingi niyo niyaranjagamo najyaga nikingamo, ariko ni ukubura uko ugira”

Uyu musaza avuga ko mu buzima busanzwe azi abayislam kandi ko yagiye abana nabo neza,ku buryo yari afite umukkoresha wajyaga amukoresha kandi akamuhembera igihe ndetse rimwe na rimwe akarenza kuyo amuha, ndetse ko n’uwo baturanye nawe yamwemereye kuvoma iwe ku buntu.

“Mubo twabanye bose twabanye neza, ni ubu mfite undi utuye hano hepfo ampa amazi yo kunywa atangurisha, yarambwiye ngo nushaka amazi yo gukaraba cyangwa kunywa ngino uvome, afite Robine iwe kandi niwe wabinyibwiriye ansanze hano”

Yongeraho ko icyo yamusabye ari ukunywa amazi meza, ntanywe amazi yo ku bigega mu rwego rwo kwirinda indwara zava ku mazi mabi, nk’inzoka zo munda haba kuri we n’abana be.

Imam w’umusigiti wa Mar’wa uri rwarutabura avuga ko uretse kuba ari abafatanyabikorwa n’umurenge basanzwe bakora ibikorwa bijyanye no guteza imbere imibereho myiza abanyarwanda.

Sheikh Niyigena Daud Hassan uyobora umusigiti wa Mar’wa uri Rwarutabura

Yatangarije umuyobo.rw ko Islam igamije ibyiza byo kwita ku batishoboye no kugira neza kuko ariko amasomo ya islam abasaba kubanira neza buri wese nta vangura na rimwe ribayeho

Avuga ko biyemeje kumufasha ndetse ko biteguye kuzakomeza kumuba hafi no mu bindi bikorwa bitandukaye birimo nko kumushakira uburyo yatura ahantu heza

“Twiyemeje kumufasha nitubona n’ubundi bufasha burenze ubwiherero nabwo tuzabumuha

Imam Daudi avuga ko ibikorwa nka biriya biri mu rwego rw’ivugabutumwa rigaragaza isura y’idini ya Islam yitirirwa amazina mabi ko ahubwo abantu bagomba kumena ubuyislam ari ubwo gufasha no gufatanya n’abandi bose.

Ubwiherero barabukomeza kuri iki cyumweru babusoze

Avuga ko inyigisho z’idini ya Islam bakomora ku ntumwa y’Imana Muhamad ibigisha ko ibyiza ukoreye ikiremwa muntu ku isi nawe mu ijuru ubihemberwa.

Intumwa y’Imana yaratwigishije ngo Mugirire impuhwe ibiremwa by’Imana mu isi, si umusiramu, si umukiritu si uwari we wese, namwe muzagirirwa Impuhwe n’abari mu ijuru”

Uyu muyobozi avuga ko bagiye kwicara bagatekereza uburyo bafasha uyu musaza uko bamukorera ubuvugizi akabona inzu imeze neza kuko iyo abamo iriho amabati ashaje.

Uretse umuganda wo kuri uyu wa gatandatu, abayislam bari bitabiriye iki gikorwa bari barangajwe n’ubayobora biyemeje ko kuri iki cyumweru tariki ya 29 Nzeri bajya gusoza ubwiherero batangiye, aho abari aho bahise bemera gutanga amatafari ya Rukarakara bafite kugira ngo igikorwa gikomeze.

Habimana Aloys yarokotse jenoside yakorewe abatutusi muri 94, ikaba yarazhitanye umugore we n’abana batandatu, washatse umugore nyuma ya jenoside babyarana abana batatu ariko harimo umwe uherutse kwitaba Imana, Inzu ye bigaragara ko akeneye ubufasha bwo kumusakarira, akaba ari uwo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Bihibindi Nuhu

Ubwo batangiraga kuba ubwiherero
Harebwaga niba Inguni zihagaze neza hakoreshejwe Impaho y’amazi
Abafundi n’abayede akazi kari kose

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here