Home Amakuru Abize muri gahunda ya Mutun barayivuga imyato

Abize muri gahunda ya Mutun barayivuga imyato

1896
1

Bamwe mu bana bize ubumenyi bw’idini ya Islam mu ncamake buzwi cyane ku isi nka Mutun baravuga ko ubu bumenyi bwabafashije mu kumenya idini yabo kandi bakabona ubumenyi bw’ibanze ku buryo ababwize babuvuga imyato.

Dusengimana Faraj  wiga mu gihugu cya Arabiya saudite mu mwaka wa kabiri yatangiye kwiga Mutuni mu Rwanda mu mwaka 2013 ubwonyabaga iwabo i Musanze ayikomereza i Kigali ari naho yayirangirije, ubwo yigaga kuri institute Islamique avuga ko ubu butumwa bwamufashije kubona ubumenyi bw’idini ya islam.

Mutuni yamfashije ibintu byinshi bikomeye cyane mu rugendo njye nari ndimo rwo gushaka ubumenyi, ubu ndagira ngo nkubwire y’uko aho niga muri univerisite simvunika, ugereranyije n’utarifaje Mutuni kubera y’uko nta misingi aba yarafashe mu mutwe”

Urubyiruko rwiga Mutuni mu gihugu hose ruri i Mugandamure mu mahugurwa

Ndayisenga Ashrafu umunyeshuri mu gihugu cya Arabiya saudite wiga mu mwaka wa kabiri, avuga ko yize idini mu gihugu cya Uganda ko Mutuni yamufashije mu bumenyi bwe ku buryo ahagaze ku bumenyi bwa mutuni kandi bukimufasha kugeza magingo aya.

“Rwose njyewe ubuzima bwanjye bw’idini nabukuye muri Mutuni, Wallah iyi Mutuni yatumye nsobanukirwa ibintu byinshi cyane , imbaraga nagize mu kwiga no gutsinda na dawa nkora kugeza kuri iyi saha Wallah ni mutuni”

Yemeza ko kutiga Mutuni ku munyeshuri ushaka ubumenyi bw’idini byari kumugora kuko umumaro wayo ukomeye awubona iyo umwarimu amuhagaze imbere ari kumwigisha.

Niyonkuru Muhamad Sulaiman nawe yatangiye kwiga Mutuni mu Rwanda avuga ko yamufashije kumenya ururimo rw’icyarabu kandi akoroherwa n’amasomo ahawe n’umwarimu  ntamuvune mu kuyasonanukirwa.

Uwize Mutuni, iyo umwarimu ari gutanga amasomo we ayumva vuba bushoboka kurenza uko abandi babyumvise, uwize Mutuni neza ururimi rwe ruba ruri hejuru kurenza utarayize”

Faraj na Muhamad bavuga ko kimwe mubyo kwiga Mutuni yabamariye ari ukubona itike yo kujya gukora umutambagiro muto Umra nk’igihembo cyo kwitwara neza, aho bayigiyemo mu mwaka w’2015.

Umwe mu bapolisi ushinzwe kurwanya iterabwoba mu majyepfo aganira n’abanyeshyri biga Mutun hirya no hino mu gihugu

Abize Mutuni bavuga ko hari uruhare yagize rukomeye mu mico yabo kuko ubumenyi burimo bugamije guhindura uyiga umuntu mwiza ubereye aho ari kuko ubumenyi bw’idini ya islam ari ubumenyi bufasha ubwiga gusobanukirwa akirinda ibyamuganisha mu bikorwa bibi kuko asobanukiwe.

Mu gihe cy’ibiruhuko, aba banyeshuri bashakorwa amahugurwa, aho bigishwa bumwe mu bumenyi butandukanye burimo gukunda igihugu cyabo, uburere mboneragihugu n’izindi gahunda igihugu kiba gishyize imbere.

Mu kiganiro twagiranye na Sheikh Ngayaberuka Aboubakar, umuyobozi wungirije w’umusigiti wa Al fat’ha izwi kwa Onataracom akaba afite mu nshingano ze ivugabutumwa n’imigenzo y’idini yadutangarije ko uyu musigiti wari urimo inyigisho za Mutuni ariko ko akihagera hari ibindi yabanje gushyira ku murongo.

“Twabanje kwita ku ishuri rya Qoran, turangije dukomeza ishuri ry’abayislam kazi na Mutuni nayo iri muri gahunda ariko tuzabanza tubitegure neza, kuko isaba umwarimu ukurikirana abanyeshuri bayiga”

Uyu muyobozi w’uyu musigiti yemeza ko bikwiye ko abantu biga ubu bumenyi kuko ari ubumenyi butuma abayislam basobanukirwa idini yabo, bikabafasha kuryisobanurira mu buryo bworoshye.

Umusigiti wa Al fat’ha uzwi nka Onatracom ahahoze icyicaro gikomeye cya Mutuni cyafashaga abana b’abayislam

Sheikh Ngiruwonsanga Saidi Twaha ni umwe mu barimu bakurikirana abana biga mutun mu karere ka Rubavu, akaba ari n’umuyobozi wungirije mu karere ka Rubavu muri RMC, yatangarije umuyoboro ko ari umwarimu wa Mutuni akaba afite abana 11 yigisha kandi bahagaze neza.

Uyu mwarimu avuga ko muri abo bana uko ari cumi n’umwe, uwa mbere muri bo ari ku ntera nziza kuko yakoze ikizamini mu gihe cy’umwaka akaba arangije agatabo ka mbere muri dutanu aziga .

Umunyeshuri njyewe mfite ugeze kure, ejobundi nibwo yakoze ikizamini cy’agatabo ka mbere  ubu amaze kurangiza amasomo ane mu gatabo ka kabiri”

urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruganiriza abanyeshuri biga Mutun mu biruhuko uko bagomba kwitwara

Sheikh Saidi Twaha avuga ko amasomo abaha bayiga bavuye kwiga amasomo asanzwe aho, akanemeza ko yabafashije gusobanukirwa kuko nta muntu numwe wayobya umwana wize Mutuni kuko aba asobanukiwe mu buryo bwihuse.

Avuga ko we akurikirana abana abigisha qoraan nyuma bagasoreza kuri mutun nimugoroba bavuye ku ishuri ariko ibyo byibibuza umwana kuba yakwinjira muri website y’iki cyicaro agasoma wenyine aya masomo.

Nkuko bivugwa na Nsangira Abdul hamid ukora muri iyi gahunda mu musigiti wintumwa (s a ) we wazanye iyi gahunda mu Rwanda afatanyije n’abandi bashekih bakorana ku musigiti w’intumwa aribo Niyitanga Jamid na Sibomana Saleh watashye mu Rwanda avuga ko mutun ari ubumenyi bw’idini bwahurijwe mu magambo y’incamake yorohera uwari we wese kuyafata mu mutwe, kikaba ari igitekerezo cyazanywe n’abanyeshuri biga i Madina mu rwego rwo korohereza abana b’abayislam bo mu Rwanda.

Iyi myigire ihagarariwe na Imam w’umusigiti w’intumwa y’Imana  witwa Abdul Muhsin Muhamad Al Qasim wigisha ibi bitabo nyuma y’isengesho ry’igicamunsi kugeza nimugoroba.

Ibitabo bya Mutuni bine ubirangije aba afite impamba ikomeye mu idini.

Iki cyicaro kikaba kimaze gusurwa n’abayobozi b’umuryango w’abayislam mu Rwanda barimo uwari Mufti w’u Rwanda Sheikh Kayitare Ibrahim ndetse n’uwamusimbuye Sheikh Hitimana Salum wari uherekejwe na Sheikh Sindayigaya Mussa bishimiye uburyo gikora ndetse no kuba harimo umunyarwanda nk’umukozi ufasha abana b’abanyarwanda mu kubabonera ibitabo.

Nubwo Sheikh Kayitare yasuye iki cyicaro, hari amwe mu makuru yasabagiye i Kigali avuga ko hari ubushobozi bw’amafaranga yaba yarahawe ariko Sheikh Nsangira Abdul hamid avuga ko nta mafaranga iki cyicaro kigira yo gufasha iyi gahunda hirya no hino ku isi.

Ibi kandi byatumye uyobora komisiyo y’ibwirizabutumwa muri RMC Sheikh Murangwa Djamilu nawe asura iki cyicaro, abwirwa uko gikora ndetse anasobanurirwa ko nta nkunga y’amafaranga gitanga ko ahubwo abahakora aribo bakoresha imishahara bahembwa bagafasha bene wabo mu bihugu baturutsemo.

Sheikh Abdel hamid avuga ko ubu buryo bwatangiye mu Rwanda ku mugaragaro na Sheikh Iyakaremye Omar Suleiman wari Mufti wungirije, mu mahugurwa ya Mutuni yabereye i Nyandungu mu mwaka w’2012.

Sheikh Omar Suleiman wabaye Mufti w’u Rwanda wungirije atangiza amahugurwa mu mwaka 2014

Uyu mukozi wo ku musigiti w’intumwa uri i Madina avuga ko uwize Mutuni ahabwa icyemezo (Certificat) cy’uko yayize kikamufasha kuba yabona ishuri rya kaminuza kuko uwayize afatwa nk’umunyeshuri wigiye kuri uyu musigiti.

Abdel hamid avuga kandi ko kuva iyi gahunda yatangira abana barangije Mutuni 4 bo mu Rwanda banahembwe gukora Umrah(umutambagiro muto) ahakiriwe abana 61 bari bavuye hirya no hino ku isi.Ahakana amakuru avugwa ko bafasha abana kubona burusi muri iki gihugu.

Yagize ati: “Twe ntitudanga buruse, icyo dutanga ni igihembo cy’abana  babaye aba mbere muri ubu bumenyi bwa Mutuni, iki gihembo cyatanzwe n’umuyobozi w’umusigiti w’intumwa y’Imana cyo kuza gukora umutambagiro mutagatifu,ibyo abana babyungukiraho bakinjira muri za kaminuza bagasaba ishuri ngo bakomeze amashuri yabo”

Iyi myigishire aho itangiriye mu Rwanda yagiye igira ibyicaro bitandukanye nkaho mu mujyi wa kigali cyabaga ku musigiti uzwi nka Onatracom kiyoborwa Sheikh Ndabishoboye Ally waje gusimbuzwa Sheikh Ali Kajura, i Musanze kiyoborwa na Sheik Sheikh Mudathir seif , i Rubavu kiyoborwa na Sheikh Ngiruwonsanga Twaha.

Sheikh Abdul Hamid watangije gahunda ya Mutuni mu Rwanda akurikirana abana bo mu Rwanda kuri Internet
Mu mahugurwa y’abiga Mutuni mu majyaruguru n’ushinzwe kurwanya iterabwoba mu majyaruguru

Bihibindi Nuhu

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here