Home Amakuru Ifoto y’umunsi: Inzu ishaje kurusha izindi

Ifoto y’umunsi: Inzu ishaje kurusha izindi

2024
0

Iyi nzu yari yubatse mu mudugudu wa Gabiro mu kagari ka Biryogo mu murenge wa Nyarugenge. Iyi nyubako ikaba itazongera kugaragara mu mazu ashaje cyane kuko yamaze gusenywa isimbuzwa indi ijyanye n’ibi bihe.

Abaganiriye n’umuyoboro harimo umusaza w’imyaka 80, wavukiye akurira mu Biryoga yadutangarije ko nawe iyo nzu yakuze ayibona agakeka ko ishobora kuba ari iyo mu myaka ya za 30 cyangwa muri 35.

Izi nzu zabaga zabaga zishakaje amadebe, umusaza utashatse ko dutangaza amazina ye ariko atwemerera kuduha amakuru yadutangarije ko ayo madebe yavaga mu gihugu cy’Uburundi arimo amavuta yo kurya.

mu mwaka 1930, zabagbe niyo yari amabati yakoreshwaga mu gusakara

Abaguze icyo kibanza bamaze kuhashyira indi nyubako nshya y’ubucuruzi, mu gihe iyari ihari yari inzu yubatswe ubwo abayislam bavanwaga mu mujyi mu myaka ya za 30 bagatuzwa mu Biryogo ari naho yubakiwe.

Biragoye kuzongera kubona mu mujyi wa Kigali, inzu yubatse muri ubu buryo, kuko iyi yari imwe mu zari zarabashije kuramba, bisobanuye ko amateka y’imyubakire y’umujyi wa Kigali wa cyera ashobora kuzasigara mu mpapuro gusa.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here