Home Amakuru Ubuzima budasanzwe bwa Ibrahim utabona igice cya 2

Ubuzima budasanzwe bwa Ibrahim utabona igice cya 2

861
0

Mu nkuru y’ubushize twagabagejejeho ubuzima bwa Ibrahim Utabona w’imyaka 48 yanyuzemo, kuva akivuka kugeza arangangije amashuri abanza yayigiye mu kigo cyigatagara cyita ku bafite ubumuga ndetse n’uburyo yiteguye kugana iy’i Kigali.

Twasoreje tuvuga ko mu kwezi kwa cyenda 1993, yasubiye ku kigo yizeho ahamagawe kuri radio Rwanda kujya gukora ikizamini cy’akazi we na bagenzi be barenga 20 ariko hatsinda umwe gusa, icyogihe nawe ntiyasubiye iwabo yerekeza iya Kigali kuko yari ahazi bagenzi be batabona bari abacuranzi bari batuye i Nyamirambo barimo uwitwa Narcisse na Julien.

Ibrahim avuga ko Imitima ubwo yagava mu kizamini bari bamuhamagayemo atasubiye iwabo ahubwo yahise yerekeza iya Kigali aho yateze Taxi yajyaga  i Kigali bamuca n’amafaranga make kuko bamuciye 250 aho kumuca amafaranga 300.

Imodoka yamugejeje kuri Rond point ariko agomba kwerekeza i Nyamirambo kandi aribwo bwa mbere yari ahageze asabwa gutega indi modoka imugezayo nyamara atahazi bamugeza ku modoka zaho iramujyana imugeza ahitwa kwa mutwe.

Aho Ibrahim yigiye muri HVP Gatagara

Ibrahim aho agereye kwa mutwe byaramugoye cyane ariko atangira kuyoboza aho bagenzi be bacurangaga bari batuye, bamubwira ko abo bantu bajya bababona.

Nkihagera abantu batangiye kumbaza aho njya urumva nyine abantu baba bafitiye amatsiko umuntu mushya aribwo avuye za cyaro, ari nako bampengereza nambaye ibirenge, ukavuga utuntu twinshi n’uburondogozi bwinshi n’ibidakwiye, ukabivuga ntawubikubajije”

Uyu mugabo avuga ko abafite ubumuga aho bari hose bamenyekana, bikaba aribyo byatumye abo yabajije barahise babamenya batangira no kubarangira aho bari basanzwe batuye mu Nyakabanda.

Avuga ko yahise arangirwa aho abo bagenzi be babaga aho bitaga kwa Gatarina wishwe mu gihe cya jenoside ariko mu buryo bugoye yabagezeho, abamufunguriye babonye afite ubumuga bwo kutabona bahita bajya guhamagara bagenzi be nabo baza kureba uwo ubashaka.

Baraje bansanga aho mpagaze bati nguyu,mvuze bati uyu ni Uwariraye niryo ryari rizwi, bari abahanga cyane, hari haciyeho imyaka ibiri, banyakirana ubwuzu, turishima ko bambonye bati ubitekeje gute ati bari barabanyoboyeho, birabashimisha cyane”

Uwariraye Ibrahim wageze i Kigali 93, ahamaze imyaka 26

Nyuma yo gusabana bamubajije imigambi ye yose, ababwira ko avuye mu cyaro atazahasubira kubera ubuzima bubi yabagamo, bajya kumusengerera, batangirana ubuzima bwa Kigali nubwo yarimo intugunda kubera urugomo rwahabaga.

Uwariraye avuga ko yajyanaga nabo bagenzi be, akabafasha gucuranga nubwo atari umuhanga cyane, igihe kigeze baza gutandukana mu kwezi kwa 11 ariko aza kongera kubiyungaho mu kwezi kwa mbere, kuko aribo yari afite.

Yemeza ko gusaba atari ibintu yigeze ashyira imbere mu buzima bwe ariko ko mu gihe cy’amezi abiri yari yaratandukanye na Julien na Narcisse yagiye ashaka amafaranga akayakura mu bantu biciye mu gusaba ku buryo mu kwezi kwa mbere yari afite amafaranga agera ku 3200.

Buriya ikintu cyo gusaba sinjya ngishyira imbere ku buryo ninjira mu iduka nsaba nsaba ariko kiriya gihe narabikoze, ariko ubundi iyo mfite ikibazo negera umuntu akakinkemurira, gusa iyo nihagarariye njya kumva nkumva umuntu ampaye nk’1000 cyangwa angahe ariko siyo ngeso yanjye”

Aho kwa Gatarina, Uwariraye Ibrahim avuga ko nyuma y’icyumweru bamuguriye inketo kuko yagendeshaga ibirenge ndetse n’imyenda yo kwambara atangira kuba umunyamujyi kugeza jenoside ibaye, afata nk’ikibi kibi cyabayeho kurusha ibindi bintu byose byagera ku muntu utabona ho bikaba akarusho.

Mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho uburyo aba bafite ubumuga, ubuzima baciyemo mu gihe cya jenoside yari ikomeye cyane ku buryo bamaze igihe batanywa batarya.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here