Home Amakuru “Ndasaba Mufti andere nkuko nareze abandi” umusaza w’imyaka 103

“Ndasaba Mufti andere nkuko nareze abandi” umusaza w’imyaka 103

1112
0

Ubwo Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yasuraga akarere ka Nyarugenge mu kigo ndanga muco wa kislam hazwi nko kwa Kadafi i Nyamirambo, yakiriwe n’abayislam batandukanye barimo abagabo n’abagore ndetse n’abasaza barimo uwitwa Ausi Majuto .

Uyu musaza wabwiye imbaga yabari bari aho ko ku isi ahamaze imyaka 103 dore ko avuga ko yavutse mu mwaka w’1916 kandi akavukira mu mujyi wa Kigali aho ariwe wa mbere wabonye uruhushya rwa mbere ryo gutwara imodoka aho muri 40 yari umushoferi.

Uyu musaza avuga ko kuva icyo gihe yari umushoferi ndetse akaba n’umuyislam mwiza kandi wifashije ariko ko aho agana ari atari heza kuri we bijyaye n’uburyo bw’imibereho

Uyu musaza yagize ati : “Mfite uko nari mpagaze mu idini kugeza nanjye ndeba nta kimfasha nkaba nsaba Mufti kugira ngo andere nkuko nanjye nareze abandi”

Mu gusubiza uyu musaza Mufti Salim yemeye ubusabe bw’uyu musaza kandi ko umuryango w’abayislam mu Rwanda ugiye kugira icyo ukora.

Mufti Salim ati: “hari icyo tugiye kubikoraho”

Yibukije abayislam ko abayislam bakuze nk’uyu musaza nta gahunda ihari yo kubakurikirana no kubafasha, kandi ko umusaza nk’uyu atarakwiye kuba asaba ko afashwa ko hari hakwiye kuba hariho uburyo buteguye bwo kwita ku bantu bakuze.

Mufti w’u Rwanda ati : “Iyo tuvuga ibyo gufasha, ntihakagire uzanamo ibintu byo kwifata, kwigundira kuko ntawuzi icyo iminsi imuteganyirije. Hari igihe ushobora gusanga nawe ukeneye byabindi wangaga gutanga”

Ikibazo cy’abantu bakuze mu Rwanda, leta y’u Rwanda hari icyo yagikozeho aho ibinyujije mu y’ubudehe aho bahabwa amafaranga yise inkunga y’ingoboka (Direct support) mu kigo cyayo cyitwa LODA gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze yo gufasha abageze mu zabukuru batagishoboye gukora.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here