Home Amakuru Batanu bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba

Batanu bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba

2046
0

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa kane rwaburanishije abagabo batanu ahasuzumwaga impamvu zikomeye zo kujya mu mutwe wa HIZB-UT-TAHRIR bisobanuye ishyaka ryo kwibohora, ahaburanwaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bose uko ari batanu ni abayislam aribo Uwimana Justin Omar, Rumanzi Amran, Kabendera Abdallah, Nizeyimana Yazidi na Rurangwa Ibrahim ubushinjacyaha bubarega ibyaba bine  ibya bine birimo igifitanye isano n’iterabwoba.

Ibyaha baregwa ni ukugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa repubulika, ubugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho  cyangwa Perezida wa Repubulika, icyaha cyo kujya mu gaco k’ubwigomeke ndetse n’icyaha cy’iterabwoba rishingiye ku nyungu z’idini cyangwa indi ngengabitekerezo.

Guhera isaa munani na 40, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro nibwo rwatangije iburanisha aho baburanaga ku ifungwa n’ifungurwa, ubushinjacyaha bagaragaje impamvu zikomeye abaregwa bakekwaho kujya mu mutwe wa HIZB-UT-TAHRIR, bubakurikiranyeho kandi kuba baragiye bakora inama zo gushishikariza abantu kujya muri uyu mutweno gukusanya amafaranga yo gutera inkunga uwo mutwe.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko izi zaberaga mu ngo za bamwe bagabo, bakazikora nta burenganzira bahawe bw’idini ya Islam ndetse n’inzego za leta

Abaregwa biregura bavuga ko batari muri uyu mutwe  ko ndetse nta nama bakoze ko ibyo bakoze ari ibyicaro byiga ku idini ya Islam, bakavuga ko izo nyigisho zari izo muri Qoran.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruburanisha abaregwa batanu (foto Flash Fm)

Aba baregwa kandi basobanuye ko uyu mutwe wa Hizbu tahrir  atari umutwe w’iterabwoba ko bawumenyeye kuri internet, batabaye abayoboke babo nko kuba badafite ibirango, amakarita, amabendera,Manifesto ndetse n’amategeko shngiro y’uyu mutwe.

Abunganira aba uko ari batanu bagizwe na Me Mbonyimpaye Elias, Me Munyeshema Napoleon Suaib na Me Nsengiyumva Emmanuel basobanuriye urukiko ko ubushakashatsi bakoze basanze iryo shyaka rya Hizbu tahrir ritari mu miutwe y’iterabwoba abo bunganira baregwa kubamo.

Aba bunganira abaregwa bavuze ko ibyaha bigaragara mu ngingo ya 202 na 203, bifitanye isano no kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa perezida wa Repubulika ari ibyaha bidashoboka bavuze mu rurimi rw’igifaransa (Infraction Impossible) kuko izi ngingo zisobanura uko ibyaha bikorwamo.

Ku byaha byo kuba mu gaco k’ubwigomekebavuze ko abo bunganira bari mu cyicaro ko ibyo bakoze zari inyigisho zari muri Qoran bityo bakaba bakaba barahuraga ari ukuganira ku ikorowani bitari inama bakoraga.

Ubushinjacyaha bwasabye ko abaregwa bakomeza gufungwa iminsi 30 kugira ngo bukore iperereza no kuba ibyaha bakurikiranyweho bifite igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri

Abarengwa basaba ko barekurwa byagateganyo bagakurikiranwa bari hanze kubera ko bafite aho babarizwa hazwi ndetse muri aba baregwa kandi hari n’uwavuze ko yatanga ingwate, mu gihe ababunganira bo basabye urukiko ko abo bunganira barekurwa byagateganyo hakubahiriza ibyo basabwa.

Umucamanza wari uyoboye iri buranisha yatangaje ko icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa kizasomwa kuwa kabiri tariki 03 Ukuboza 2019 i saa kumi z’umugoroba.

Abarengwa uko ari batanu, bamwe mu banyamuryango babafunzwe bavuga ko bamaze igihe kirekire batazi aho baherereye, dore ko mu baregwa harimo abari baraburiwe irengero mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here