Home Amakuru Never again irasaba abayislam kurwanya icuruzwa ry’abantu

Never again irasaba abayislam kurwanya icuruzwa ry’abantu

806
0

Mu mahugurwa y’umunsi umwe  yateguwe n’umuryango Never again Rwanda yabereye hano i Kigali yahugurwagamo abayobozi batandukanye bo mu muryango w’abayislam mu Rwanda RMC ku buryo hakorwa ubukangurambaga mu gukumira icuruzwa ry’abantu.

Afugura ku mugaragaro aya mahugurwa, Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yasabye abayobozi bo mu nzego zo hasi mu muryango w’abayislam mu Rwanda kuyakurikirana neza mu rwego rwo gusobanukirwa neza uburyo iki cyaha cyakumirwa.

Yavuze ko icuruzwa ry’abantu atari ikintu gishya kuko no mu miryango y’abayislam hakunze kumvikana iki kibazo ndetse akenshi ababyeyi bashobora kukigiramo uruhare byitwa kugirira neza umwana nyamara bakagwa muri iki cyaha.

Mufti Salim ati ” Ba Imam baraza kungukira byinshi muri aya mahugurwa

Yashimiye cyane uyu muryango kuba ufashe umwanya ugahura n’abayislam mu rwego rwo guhugura abayobozi bo muri Islam, kuko bari busobanukirwe bihagije gusobanukirwa imiterere n’ingaruka z’icyaha cy’icyuruzwa ry’abantu.

Polepole Paulin ushinzwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka mu kigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka atangaza ko muri iki kigo akorera bafashe iya mbere mu gukumira no guhashya iki cyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

Polepole Paulin ushinzwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka muri NISS

Iki kigo kivuga ko mu gihe cy’imyaka 5 ishize, iki cyaha cyakozwe n’abantu abrenga 500 mu gihe umwaka ushize ibi byaha byagaragaye ku bantu 200 nkuko ubushakashatsi bubigaragaza.

Bumwe mu buryo bukoreshwa bukaba ari ukubeshya abana b’abakobwa ndetse no kubashukisha akazi keza kandi gahemba neza, ibi byemeza na  David Kagoro umushakashatsi muri Never again yakoze ubushakashatsi ku icuruzwa ry’abantu.

Uyu mushakashatsi avuga ko 13% by’ibyaha byakozwe mu Rwanda  mu mwaka ushize wa 2017 byari ibifitanye isano n’icuruzwa ry’abantu byiganjemo abarundi n’abakongomani

David Kagoro avuga ko basaba abayislam gufatanya muri uru rugamba na cyane ko ahacuruzwa abantu kenshi ari mu bihugu by’ababarabu, aho abakora ibi byaha bashaka urubyiruko rw’abayislam ko ruzabyumva neza.

Abana babajyana mu bihugu by’abarabu, muri Sawudi Arabiya, Oman, so urumva ko akenshi  biroroha iyo umuntu afite background ya islam kugira ngo bamutwareyo”

Never Again isaba uyu muryango w’abayislam gushishikariza imiryango ya kislam gushishoza aho abana babo bajya kuko iyo bagendeye ku kintu cy’idini byorohera usobanura kubeshya  ababyeyi ndetse n’abashorwa muri ubu bucuruzi.

Abakurikiye aya mahugurwa y’umunsi umwe bavug ako bungukiyemo byinshi birimo gusobanukirwa n’imiterere y’iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu n’ubwo bari basanzwe bacyumva ariko bagisobanukiwe byimbitse

Sheikh Ibrahim Ntawuziyandemye ushinzwe ibwiwrzabutumwa n’ibikorwa by’idini ya Islam mu ntara y’iburasirazuba  avuga ko ubu bumenyi bahawe bwari bukenewe kuko batari basobanukiwe imiterere y’iki cyaha

“Twari dukeneye kumenya icuruzwa ry’abntu rikorwa rite, ibimenyetso biriranga ni ibihe, nyuma yo kubimenya rero ingamba njyanye si nkeya ariko nk’imwe n’ababwira ni ugukora ubukangurambaga kubo tuyobora  n’abafatanyabikorwa bacu”

Abahagarariye abayislamukazi ni bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa

Imam w’akarere ka Musanze Sheikh Harerimana Hashim nawe avuga ko kimwe  mubyo yungukiye muri iyi nama ari ugusobanukirwa uburyo iki cyaha gikorwa naho U Rwanda rugeze rukumira ibi bikorwa, aravuga ko agiye gusaba abayislam kuba maso.

Abayislam tuyobora turababwira ko baba maso, bakirinda uko kubeshya ndetse tukabifatira ingamba, kuko twasanze ibi byose biterwa no gushukwa”

Icyuruzwa ry’abantu ni icyaha cya gatatu ku isi cyinjiza amafaranga menshi ariko abacuruzwa bikabagiraho zisozwa no gupfa, kuri ubu abantu miliyoni 43 z’abantu ku isi ziracuruzwa mu gihe abantu 3 ku 1000 bakoreshwa imirimo y’agahato.

Umugabane wa Aziya wihariye 80% ry’ahacuruzwa abantu ariko cyane cyane mu burasirazuba bwo hagati naho 20% icuruzwa ry’aba bantu rikaba riri mu bindi bihugu.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here