Home Amakuru ICJ yatangiye kumva ibirego ku byaha byakorewe abarohingya

ICJ yatangiye kumva ibirego ku byaha byakorewe abarohingya

521
0

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICJ) ruri i Lahaye mu buholandi kuri uyu wa kabiri rwatangiye kumva abarega leta ya Mynammar cy Birimaniya ibyaha iki gihugu ko yakoze ibyaha  bya genoside yakorewe ba nyamuke b’abayislam bo mu bwoko Rohingya.

Abashinjacyaha bahagarariye igihugu cya Gambiya ari nacyo gihugu cyareze  bagaragaje ibyaha biteye ubwoba byakorewe aba ba Rohingya, birimo ubwicanyi bw’abantu benshi, gufungira abantu benshi ahantu hamwe, ndetse  no gufata abagore ku ngufu birengwa abasirikare ba Myannamar .

Hari ibirego bivuga ko hari n’abana bakiri bato bicwa muri ibi bikorwa birengwa izi ngabo,Ang saan Suu Kyi  uyoboye iki gihugu n’umwe mu bari mu rukiko kumva ibiregwa igihugu cye nubwo bitari biteganijwe ko agira icyo avuga.

Ang Saan Suu Kyi, Uyobora Mynammar nawe ari kumva urukiko

Umunyamakuru wa BBC uri i Lahaye mu buholandi aravuga ko ubwo uyu mugore yinjiraga mu rukiko nta kintu yigeze ayitangariza gusa biteganijwe ko kuri uyu wa gatatu agira icyo atangariza urukiko kuri ibi birego.

Hanze y’uru rukiko hari abantu barenga 50 bari mu myigaragabyo, harimo uwitwa Mohammed Amin wavuye mu bwongereza waje kwifatanya n’abigaragabya aho bafite ibyapa bivuga biti “justice fot Rohingya” bisobanuye ubutabera ku ba Rohingya

Aba Rohingya barenga ibihumbi 700 bahunze agace kabo kitwa Rhakine Mynammar kuva mu mwaka 2017, aho bavuga ko bibasirwa na ba nyamwinshi bo mu idini ya’ab boudhiste.

Inkuru ya Bbc gahuza

Photo: ICJ

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here