Home Amakuru Uwa gatanu wa mbere nta sengesho rya ijuma

Uwa gatanu wa mbere nta sengesho rya ijuma

430
0

Kuva tariki ya 14 Werurwe , Minisiteri y’ubuzima isabye ibikorwa bihuza anantu benshi guhagrika birimo insengero n’imisigiti, mu rwego rwo kurwanya ikwirakwiza ry’icyorezo cya Corona Virus.

Umunsi wa gatanu cyangwa uwa Ijuma, ni umwe mu minsi abayislam bafata nk’umunsi mukuru ngaruka cyumweru bahurira mu misigiti bagahabwa imbwirwaruhame (Khutbah) ku bibazo bitandukanye, ariko iy’uyu munsi ikaba itabaye bitewe n’icyemezo RMC yafashe cyo guhagarika amasengesho mu misigiti.

Imisigiti yo mu mujyi wa Kigali yose yari ifunzwe nkuko bimaze iminsi bikorwa, ahubwo bakomeza gukorera isengesho risanzwe riba kuri ayo masaha mu ngo zabo ndetse n’aho bakorera.

Nkuko bisobanurwa n’abamenyi mu idini ya Islam isengesho rya Ijuma rikorerwa mu mbaga, bikaba bitemewe ko rikorerwa ahandi hantu hatari mu musigiti.

Mu gihe isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bihuriramo abantu benshi, bituma umuryango w’abayislam mu Rwanda nawo ufata icyemezo cy’uko amasengesho yabera mungo zabo.

Ukudakora isengesho mu mbaga ryaba irisanzwe cyangwa Isengesho rya Ijuma , mu Rwanda byaherukaga mu myaka 25, ubwo mu Rwanda hakorwaga jenoside yakorewe abatutsi bituma imisigiti idakorerwamo isengesho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here