Kuri karendari ya kislam kuri uyu wa mbere nibwo abayislam batangiye ukwezi kwa Shaban kukaba ukwezi kwa 8 kuzasozwa abayislam batangira igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan.
uku kwezi ni k’umwe mu mezi abayislam bongera ibikorwa bitandukanye birimo nko gufasha ababaye babashakira amafunguro, ndetse n’ubushobozi bw’amafaranga yo kubafasha mu buzima busanzwe.
Bamwe mu bayislam baravuga ko nubwo biteguye ukwezi kwa Ramadhan kubasanzwe bari mu bihe bidasanzwe byo kwirinda covid19, aho hari imwe mu mirimo yahagaze hafi ya burundu ari nayo yabafashaga mu mibereho.
Mubo twaganiriye harimo uwitwa Uwituze Aisha ucururiza mu miduha avuga ko mu minsi 30 kuzabasanga bari mu bihe bidasanzwe bya koronavirusi.
Abamenyi mu idini ya Islam bavuga ko ukwezi kwa Shabani ari kumwe mu mezi abayislam basabwa kwitegura ukwezi kwa Ramadhan nk’uko umuntu yitegura umushyitsi w’imena ndetse bakanagaragaza ko muri uku kwezi kwa 8 kwitwa Shaban bagomba kugukoramo igisibo cyo kwiyiriza bimenyereza ukwezi kwa Ramadhan.
Biteganijwe ko ukwezi kwa Ramadhan kuzatangira tariki ya 13 Mata uyu mwaka, bakagusoza nyuma y’iminsi myinshi 29 cyangwa 30 ahizihizwa umunsi w’irayidi ya Iddil fitri.
Allah azatworohereze tuzagereyo amahoru Allahuma ameen