Home Amakuru SriLanka yahagaritse Niqab n’amashuri ya Qoran

SriLanka yahagaritse Niqab n’amashuri ya Qoran

335
0

Ubutegetsi bwa Srilanka bwatangaje ko bwamaze gufata icyemezo cyo guhagarika imyambaro ya Niqab cg se Burqa aho uyambaye aba yipfutse ahantu hose uretse amaso, ubutegetsi kandi bukaba buvuga ko bugiye guhagarika amashuri yigisha Qoran arenga 1000.

Minisiteri u’umutekano mu gihugu yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye iki cyemezo gifatwa harimo kuba gushyira mu bikorwa itegeko rirwanya iterabwoba hagamijwe kurwanya ubuhezanguni, ndetse no gufasha inzego z’umutekano gukurikirana abakoze ibyaha.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sarah Weerasekera yatangaje ko abayislamukazi bagomba kwambara imyenda iberekana amasura yabo.

Weerasekera kandi yatangaje ko guverinoma iri gutegura uburyo bwo gufunga amashuri ya kislam azwi nka madrasa arenga 100 mu rwego rwo gteza imbere ireme ry’uburezo no gushyira mu bikorwa politike y’igihugu mu by’uburezi.

Yagize ati:”Nta muntu n’umwe ushobora gufungura ishuri ngo anigishe ibyo ashaka abana”

Aljazera ivuga ko hari bamwe mu bayislam bayitangarije ko ibikorwa byo guhagarika Niqab cg Burqa ari urwango abayislam bafitiwe muri SriLanka.

Muri miliyoni 22 z’abatuye iki gihugu abayislam bafite ijanisha r’icyenda(9) mu gihe abandi basigaye biganje mu idini y’aba Buddiste.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here