Home Amakuru Urubanza ruregwamo abayislam batanu rwatangiye mu mizi

Urubanza ruregwamo abayislam batanu rwatangiye mu mizi

480
0

Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Nzeri 2021, Urukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rukorera i Nyanza  hatangiye urubanza ruregwamo abagabo batanu b’abayislam baregwa ibyaha bitatu bifitanye isano no gukorana n’ishyaka ry’iterabwoba ryitwa Hizbu Tahrir. Ni urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuko ubushinjacyaha n’abaregwa batari ku rukiko.

Abaregwa ni Rurangwa Ibrahim , Kabengera Abdallah, Uwimana Justin Omar, Rumanzi Amran na Nizeyimana Yazid barengwa icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa repubulika, ubwinjiracyaha mu cyaha cyo kugirira ubutegetsi buriho cyangwa perezida wa Repubulika n’icyaha cy’iterabwoba rishingiye ku nyungu z’idini cyangwa ingengabitekerezo.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ikirego burega aba bagabo batanu bose b’abayislam ko bishingiye kuba bari mu ishyaka ry’iterabwoba ryitwa hizbu Tahrir ,aho bakoraga inama zigamije ubuhezanguni bunavuga ibyaba bubashinja n’ibimenyetso bushingiraho,

Abunganira abaregwa mu bibazo babajije ubushinjacyaha kubyo bwasobanuye ko abaregwa bari mu ishyaka rya Hizbu Tahrir no kuba bafite ubuhezanguni, basobanuje niba haba hari ibimenytso bigaragaza ko ari abarwanashyaka ba Hizbu Tahrir nko kuba bafite amakarita y’ishyaka, liste z’abari muri iri shyaka banditseho, amabendera cyangwa se imipira n’ibindi nkabyo.

Abunganira abaregwa kandi bakaba babajije ubushinjacyaha isano iri hagati ya Hizbu tahrir n’indi mtwe y’iterabwoba nkuko nka Islamic state, Al qaida al shabab cyangwa indi mitwe izwi y’iterabwob.

Abaregwa nabo uko ari batanu bahawe umwanya ngo bisobanure, basobanura ibyaha byose ubushinjacyaha bubarega bagaragaza ko batemera ibyaha bitatu barengwa.

Bavuze ko batemera ibyo bashinjwa n’ubushinjacyaha buvuga ko baba mu ishyaka rya Hizbu tahrir bakanahakana bikomeye ko batigeze bagambirira kugira nabi ubutegtsi buriho na Perezida wa repubulika .

Naho kuba abaregwa bafite ubuhezanguni abaregwa bavuga ko nta buhezanguni bigeze bagira kandi ko ubushinjacyaha mu bisobanuro bwatanze butagaragaje ibimenyetso bigaragaza ubwo buhezanguni.

Urukiko rwasubitse iburanisha ry’urubanza aho abacamanza bari bagiye kwitabira umuhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza rukazasubukurwa tariki 13 ukwakira 2021, aho icyo gihe inteko iburanisha izumva ubwunganizi bw’abaregwa, urukiko rukazaba aribwo ruzagira ibibazo rubanza buri ruhande.

Aba uko ari batanu baherukaga kwitaba urukiko mu kwezi kwa mbere 2020, ,ubwo bajuriraga mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa aho urukiko rw’ibanza rwa Kicukiro rwari rwabakatiye iminsi 30 nkuko yari yasabwe b’ubushinjacyaha. Iri burana mu mizi rikaba ritangiye nyuma y’umwaka n’amezi arindwi abarengwa bafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageregere.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here