Home Amakuru RMC yabonye gitifu mushya, babaye batatu mu myaka 5

RMC yabonye gitifu mushya, babaye batatu mu myaka 5

787
0

Umuryango w’abayislam mu Rwanda RMC kuri uyu wa kane werekanye umunyamabanga nshingwabikorwa mushya w’umuryango w’abayislam mu Rwanda Sibomana Salim watsindiye uyu mwanya biciye mu bizamini.

Uyu mugabo asimbuye Sheikh Iyakaremye Ahmed wari kuri uyu mwanya byagateganyo yagiyeho umwaka ushize mu kwezi kwa kane nyuma yo kuvaho k’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa Ntwali Sese Abdoul utaratangajwe impamvu yavuyeho.

Kuva mu mwaka 2018,uyu muryango umaze kugira abanyamabanga nshingwabikorwa bane, barimo Baziruwiha Abdel aziz wariho na mbere ku butegesi bwa Sheikh Kayitare Ibrahim, Cyimana Sudi ubu uyoboro ikigo cyishuri cya RMC kiri i Rwamagana, Ntwali Sese Abdoul bitavuzwe uburyo yavuyeho ndetse na Sibomana Salim ugomba gutangira akazi asimbuye Sheikh Iyakaremye Ahmed wari uw’agateganyo mu gihe cy’umwaka urenga.

Ingingo ya 59 y’amategeko shingiro y’ umuryango w’abayislam mu Rwanda yasohotse mu igazeti ya leta No 23ryo kuwa 08/06/2015 rivuga ko iyo umunyamabanga nshingwabikorwa atakiri mu kazi ke, inama y’ubuyobozi ishaka undi munyamabanga nshingwabikorwa mu gihe kitarenze ininsi 90.

Sibomana Salim yari asanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC mu karere ka Rubavu, akaba yaranabaye ushinzwe urubyiruko rwose rwo mu karere Rubavu, amakuru atugeraho avuga ko azwiho kuba ari umukozi mwiza aho yagiye anyura, ukunda gukorera mu mucyo akanamenya gutunganya ibijyanye n’imiyoborere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here