Home Amakuru Abataliban, Islamic state na Al qaida bitandukaniye he?

Abataliban, Islamic state na Al qaida bitandukaniye he?

595
0

Al Qaida,Abatalibani na Al Qaida yose ku bwa Leta zunze ubumwe z’amerika ni imitwe iharanira ko amategeko ya kislamariyo yayobora uduce afite, ariko imikorere yayo ikaba itandukanye bituma idashobora gukorana ndetse igahora inahanganye.

Iyi mitwe yose ibihugu byo mu burengerazuba ndetse n’ibicuditse nabwo byaba ibyo ku mugabane w’aziya na Afurika yayishyize mu gatebo kamwe ko kuba ari iy’iterabwoba ndetse iteye imbogamizi ku isi hose.

Dore itandukaniro y’iyi mitwe:

Abatalibnani

Abatalibani ni abaturage bo mu burasirazuba n’amajyepfo ya Afuganistan bifatanyije n’indi mitwe yarwanyije bikomeye Abasoviyete mu myaka ya za 80 bashyigikiwe na USA bagafashwa na Arabiya Saudite mu cyiswe intambara ntagatifu (Jihad ) baje no kwirukana abasoviyete mu muri za 90 basubirana igihugu cyabo.

Mu mwaka w’1994,Nibwo umugabo witwa Mullah Muhamed Omar yashinze umutwe w’abatalibani iwabo mu ntara y Kandahar we n’abanyeshyuri 50 aho Atari yishimiye uburyo amategeko y’idini ya Islam atubahirizwa muri Afuganistani, mu gihe cy’ukwezi kumwe yigarurira impunzi 15,000 z’abanya Afghanistan zari muri Pakistan batangira intambara ndetse banigarurira igihugu mu mwaka w’1996.

Nyuma y’imirwano ikomeye 94 bigaruriye umujyi wa Kandahari nindi migi ikomeye nka Jalalabad na Kabur, bashinga igihugu cya Kislam cyo muri Afghanistan bashyiraho amategeko yafashwe nk’akomeye harimo kwica hakoreshejwe amabuye umugabo cyangwa umugabo  wasambanye no gutegeka abagore bose kwambara bakikwiza umubiri wose.

Nyuma yo kwakira Osama Ben Laden  mu mwaka 1996, nawe akagaba igitero kuri world Trade Center muri muri 2001, Amerika yahise igaba ibitero ku batalibani ndetse ibakura ku butegetsi ishyiraho ubundi bwari bumaze imyaka 20

Al Qaida

Al qaida ni umutwe washinzwe na Osama Ben Laden na Abdallah Azzam mu mwaka washinzwe mu mwaka hagati y’umwaka w’1988 na 92, uyu mutwe wari ugamije kwibasira inyungu zose aho ziva zikagera za Leta zunze ubumwe z’amerika n’inshuti zabo,ndetse n’utavuga neza idini ya islam.

Uyu mutwe wagiye wibasira ibikorwa byinshi bitandandukanye kandi biri hirya no hino ku isi, birimo amazu, ibiraro, ibikorwaremezo ndetse n’igikorwa nyamukuru bakoze aricyo cyo kwibasira inyubako ya World trade Center iri muri USA.

Uyu mutwe wagabye amashami menshi hirya no hino ku isi,iyamenyekanye cyane ni nka Al Shabab yo muri Somalia,Boko Haram yo muri Nigeria,Al Qaida yo muri Irak,Al qaid yo muri Maghreb  n’indi myinshi., uyu mutwe ukaba udafite icyicaro ahantu hazwi kuko ugaba ibitero bito kandi byica bikanangiza aho USA n’inshuti zayo bifite inyungu.

Islamic state

Islamic state ni umutwe Amerika yise uw’iterabwoba washinzwe mu mwaka w’1999 watangiye  witwa Jama’at al tawhid wal Jihad, uza kwiyunga  kuri Al qaida nyuma uza kwiyunga kuri Al qaida 2004, nyuma y’imyaka 10 uza gutangaza ko ubaye leta ya kislam.

Mu mwaka w’2014, Abu bakar al Baghdad yahise atangazwa nk’umuyobozi wa Kislam uzwi ku izina rya “Khalifa”

Intego y’uyu mutwe wari uwo gushinga igihugu cya Kislam aho wigaruriye imigi ikomeye yo muri Irak no muri Siriya irimo Mansur na Rakaa nk’umurwa mukuru wa Islamic state ndetse.

Uyu mutwe wavugaga ko ushinze igihugu cya kislam kigomba kuyoborwa n’uwo mu bwoko bw’intumwa y’Imana Muhamad buzwi nk’Abakurayishi  bityo amategeko ya kislam (Shariya) akaba ariho ashyirwa mu bikorwa.

Islamic state kandi kandi yanasabaga abayislam hirya no hino ku isi kuyisanga bakagura iki gihugu kikaba kinini, Abanyamerika uyu mutwe bawugabyeho ibitero by’indege n’ibyo ku butaka, abayobozi benshi baricwa barimo uwawuyoboraga Aboubakar al Kuraishi  n’abandi benshi ndetse na nubu iyo ntambara ikaba igikomeje

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here