Home Amakuru Bamaze amezi 18 baribagiwe icyitwa “Umushahara”

Bamaze amezi 18 baribagiwe icyitwa “Umushahara”

869
0

Kuva tariki ya 1 Mata 2020, umuryango w’abayislam mu Rwanda RMC wanditse ibaruwa umenyesha aba Imam b’imisigiti bahembwaga umushahara w’ukwezi n’abandi bakozi bakora ku musigiti ko nta mushahara bazongera kubona kubera ibibazo by’ubukungu byatewe na Covid19, cyakora bamwe muba imam bakaba bavuga ko ubushobozi butabuze ahubwo ari ukwanga kubishyura nkana.

Bamwe mubo twavuganye ariko batifuje ko amazina yabo ajya ku mugaragaro kubera impamvu zo kwanga gutakaza akazi batagihemberwa badutangarije ko kuva mu kwezi kwa kane , RMC itongeye kubahemba nyamara igakomeza kubaha inshingano.

Umwe muri aba yagize ati: “Tumaze amezi ashize ari 18 tudahembwa, habayeho igihe gito nta mafaranga ajya mu misigiti kubera ingaruka za Covid 19, ariko ibikorwa byo byakomeje gukorwa kandi byinjiza amafaranga”

 Undi muyobozi w’umusigiti waganiriye na umuyoboro.rw yawutangarije ko mu gihe cy’umwaka n’igice babayeho nabi mu gihe abayobozi b’intara n’abayobozi bo ku rwego rw’igihugu bo bakomeje guhembwa bisanzwe.

Cyakora hari amakuru twamenye ko no mu Imam b’intara n’umujjyi wa Kigali baheruka agafaranga muri ayo mezi, nubwo bakomeje inshingano zabo za buri munsi zibanze cyane ku kugenzura ko ingamba zo kurwanya Covid19 ziri kubahirizwa.

Abaduhaye amakuru (badusaba badusabye kudatangaza amazina yabo) badutangarije ko amafaranga ava mu misigiti nk’isadaka (ituro) risashobora kwishyura abakozi bo ku musigiti aho ahaba hari bake baba batari munsi ya 6, ko ahubwo ibikorwa by’umusigiti aribyo bibahemba.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yadutangarije ko mu gihe imisigiti izaba ifunguye n’ibindi bikorwa bizashoboka ar nabwo bazabona ubushobozi bwo kongera kubahemba, kuko amafaranga aboneka ari uko imisigiti ifunguye.

Yagize ati: “urabona ibintu byacu bishingira uri Sadaka no guhura kw’abantu bakabona uburyo byanze bikunze iyo bifungutse nabyo bigenda bigaruka gahoro gahoro,

Bimwe mu bikorwa uyu muryango ufite bitanga umusaruro harimo harimo amazu akorerwamo ibikorwa bitandukanye byiganje nk’ubucuruzi, aho hari imwe mu misigiti yinjiza amafaranga menshi kurusha imishahara y’abakozi bayo.

Mubyo twashoboye kumenya ni uko buri musigiti ariwo utanga akazi ushingiye ku bushobozi ufite bwo guhemba abakozi bawo bigatuma hari imisigiti igira abakozi bake, indi ikagira benshi, cyakora ubu buryo bwose bukagenzura n’ikigega cy’abayislam cyitwa Baytulmal.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here