Home Amakuru Covid19: Imisigiti iracyafunze, utubari turi gukora

Covid19: Imisigiti iracyafunze, utubari turi gukora

476
0

Kuva hasohoka ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nzeri 2021, ikanzura ko utubari twujuje ibisabwa twemerewe gukora, bamwe mu bashehe nabo bahagurukije ikibazo cy’uburyo imisigiti ikomeje kubuzwa gusengerwamo ndetse bakabigereka ku muryango w’abayislam mu Rwanda utagira icyo ukora, nawo ukavuga ko uri kuganira n’inzego.

Impaka ndende ni izabaye ku rubuga rw’abasheikh bahuriraho, aho bibazaga uburyo ubutegetsi bwakwemera ko utubari dufunga nyamara imisigiti yo ikaba yaremerewe iminsi ibiri yonyine mu cyumweru mu gihe abayislam bategetswe  gusenga gatanu mu ku munsi kandi bikaba igihe cyose, nyamara ibyemezo by’inama y’abaminisitiri byaratomoye ko insengero zujuje ibisabwa zemerewe gukora.

“Imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda covid19, igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30% bw’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu”

Mu butumwa bwa bamwe muri aba basheikh bagize uru rubuga rugenzurwa n’urwego rw’abasheikh “Majris shuyukh” basabaga RMC gukurikirana uburyo abayislam bakora amasengesho atanu ku munsi ntibibe kabiri gusa mu cyumweru.

Bumwe muri bwo bugira buti: “ Ubuyobozi bwacu bwa RMC bwadukurikiranira ikibazo cyacu cyo gusali 5 ku munsi, iminsi yose kuko n’ibindi bikorwa byose byafunguwe, ntago numva impamvu natwe tutahabwa uburenganzira bwacu mu gihe amabwiriza yo kurwanya covid19 yubahirijwe”

Undi musheikh uri kuri uru rubuga nawe yagize ati: “Umwanzuro urasobanutse ndumva ntawavuga ko gusari iminsi yose bibujijwe keretse ashatse uko ahengeka uriya mwanzuro kandi nta n’urwego bigeze  bashinga kubisobanura no kubiha umurongo nkuko byagiye bivugwa ngo RDB na MINECOFIN…”

Ibi biganiro kandi hari aho bigaragaza intege nke z’umuryango w’abayislam mu Rwanda RMC aho, bamwe muri aba basheikh bagaragaza ko abayobozi b’uyu muryango ntacyo bakora ngo imisigiti ikore iminsi yose nk’aho umwe muri aba agira ati: “Nta rwego na rumwe rwa reta rwatubujije gusari ahubwo ikibazo nitwe tugifite ubwacu kuko hariho aho nzi basari kandi buri munsi nta rwego na rumwe rwatubujije”

Undi uri kuri uru rubuga yagize ati: Ahhhhh nitwe twishyiraho ingamba uwo wa kane no ku ijuma ubundi uwabisabye ninde? Yasabye iminsi yose barayimwima nyamara Saint Andre buri munsi misa ya mu gitondo ntabwo isiba”

RMC irabivugaho iki?

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa umuyoboro.rw Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim kuri uyu wa gatandatu yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney nyuma y’imyanzuro ndetse amwizeza ko hari umurongo mushya bagiye gutanga.

Sheikh Hitimana Salim avuga ko mu gukomeza gukurikirana iki kibazo, umujyanama wa Minisitiri yamutangarije ko hari icyo bari gukoraho ku buryo bitarenze nko kuwa mbere hari umurongo mushya ku bijyanye n’amadini uza gushyirwaho.

Yagize ati: “Ibyo ari byo byose nk’ejo (ku cyumweru) cyangwa ejobundi (kuwa mbere) dushobora kubona umurongo noneho twashingiraho w’uburyo twabyitwaramo, ntabwo namenya ko bazadufungurira ariko uko mbibona birashoboka nkurikije wenda uburyo icyorezo gihagaze ku buryo n’ibindi byose byagiye bikomorerwa kandi byari byarafunze, ayo niyo makuru ahari”

Sheikh Hitimana Salim avuga ko kuva bakomorerwa gukora amasengesho 2 mu cyumweru nta muyislam wasubijwe inyuma mu misigiti kuko yagaragaweho ubwandu bwa Covid 19.

Twashatse kuvugana na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ku murongo wa telefoni ntibyadukundira kuko inshuro zose twawugerageje twasanze utariho.

Gusenga 5 ku munsi ku bayislam ni itegeko kandi rigakorerwa mu mbaga uretse abari mu bihe bidasanzwe nk’abari mu ngendo. Gusenga kandi bikaba biri mu nkingi eshanu zigize iri dini.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here