Home Amakuru Abaislam bemerewe gusali iminsi yose

Abaislam bemerewe gusali iminsi yose

467
1

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kuri uyu wa gatandatu ibinyujije kuri tweeter yatangaje ko abayislam kimwe nabo muri kiriziya gatorika bemerewe  gukora amasengesho yabo buri munsi bakubahiriza amabwiriza.

Minaloc ivuga ko nyuma yo kubisabwa n’umuryango wabayislam mu Rwanda kimwe n’abayobozi ba Kiriziya gatorika bemerewe gusenga buri munsi ariko bakubahiriza amabwiriza yo kurwanya covid19.

Kayihura Huseein yatangarije umuyoboro.rw ko yishimiye kuba abayislam bagiye kongera gusenga iminsi yose nkuko byahoze mbere ya Koronavirus

Yagize ati: “Nishimiye byimazeyo iki cyemezo niho nabonaga biri kugana, rwose tugiye kongera gusari iminsi yose, Alhamdulilah (Imana ishimwe), kandi namwe mwese mwabigizemo uruhare”.

Mu nkuru duherutse kubatangariza, yagaragazaga ko hari bamwe mu bayislam baganiriye bikomeye ku kuba badakora amasengesho yabo, nyamara utubari twakomorewe , icyo gihe Mufti salim yadutangarije ko bari mu biganiro na minisiteri y’ubutegetsi BW’igihugu.

Ubusanzwe abayislam bakora amasengesho gatanu ku munsi kandi buri gihe cyose, gukora amasengesho ni inkingi mu nkingi 5 z’idini ya Islam.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here