Home Amakuru Ninde ushyiraho Mufti w’u Rwanda?

Ninde ushyiraho Mufti w’u Rwanda?

1358
1

➢     Hari abavugwa ko ari bo bagira uruhare mu gushyiraho Mufti

➢     Ba Mufti hafi ya bose bashyirwaho cyangwa bajyaho biciye mu zindi nzira

Amategeko umuryango w’abayislam mu Rwanda agenderaho agaragaza mu buryo butomoye uko umuyobozi w’uyu muryango ajyaho biciye mu matora ya manda y’imyaka itanu, cyakora hari abemeza ko mufti w’u Rwanda ashyirwaho biciye mu zindi nzira cyangwa inzego zidafite aho zihurira n’uwo muryango, aribyo bizwi nka “vetting” mu rurimi rw’icyongereza. Mu Kinyarwanda twabigenekereza nko guhitirwamo cyangwa kugenerwa.

Amategeko shingiro agenga umuryango w’abayislam mu Rwanda ingingo yayo ya 54 ivuga ko abayobozi b’umuryango bajyaho binyuze mu matora, aya mategeko anagaragaza ko manda z’abayobozi b’uyu muryango ari imyaka itanu zishobora kongerwa inshuro imwe gusa.

Ingingo ya 62 igize Amategeko ngengamikorere y’uyu muryango nayo igaragaza neza uburyo Inama y’abasheikh ariyo igena abakandida bazavamo uzaba Mufti w’u Rwanda, Mufti w’u Rwanda wungirije ndetse n’indi myanya yose yo ku rwego ibamo abasheikh.

Cyakora nubwo ayo mategeko yose ameze atyo, bamwe mu bakurikirana hafi umuryango w’abayislam mu Rwanda siko babyemeza kuko bo bemeza ko uyobora umyaryango w’abayislam mu Rwanda ataboneka biciye muri izio nzira zavuzwe haruguru, ahubwo hari ahandi bituruka, biba byateguriwe.

Umwe mu basheikh twavuganye ariko utifuje ko amazina ye atangazwa yadutangarije ko mu mwaka w’2016, ubwo biteguraga gutanga abakandida, abayoboye Inama yabasheikh bazanye urutonde ruriho abagomba kuyobora uyu muryango kandi basabwa gutora nta yandi mananiza.

Yagize ati: “ Ubwo twiteguraga gutanga abakandida, twagiye kubona, tubona Sheikh Qasim, azanye urutonde rw’abagomba kuvamo Mufti, umwungirije, na ba Imam b’intara, bigaragara ko hari aho bari babiteguriye”. Iyo bigenze bitya, nta yandi mahitamo aba agishoboka.

Mu biganiro umunyamakuru wa umuyoboro.rw amaze iminsi aganira na bamwe mu basheikh nabo mu mvugo zabo hagaragaramo ko n’ubwo aribo bitwa ko batora mufti w’u Rwanda ariko ko hari “amalisiti” aba yakozwe agomba kuvamo uzaba Mufti byanze bikunze.

Amakuru atugeraho avuga ko abasanzwe bavugwaho kugira uruhare mu gushaka Mufti w’u Rwanda bamaze iminsi bahamagara bamwe mu bayislam bazwi, hashakwa uwaba Mufti w’u Rwanda

Kuva mu mwaka w’2011, nibwo muri uyu muryango w’abayislam mu Rwanda havutsemo imvururu zikomeye nyuma y’aho Sheikh Habimana Saleh , wari ushoje manda ze ebyiri acyuye ikivi, akurikirwa na Sheikh Gahutu Abdulkarim utaramazeho igihe dore ko yananijwe cyane, akurikirwa na Sheikh Kayitare Ibrahim ari nawe washoje manda ya Gahutu, nawe asimburwa na Hitimana Salim washoje manda ye ya mbere.

Nubwo ababivuga birinda kwerura ngo bavuge aho amazina atoranyirizw ambere y’amatora nyirizina, ikibazo cyo kumenya ufite ububasha nyirizina bwo kugena Mufti w’u Rwanda kiracyateye urujijo Abasilam btari bake mu Rwanda.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here