Home Amakuru I Makka bongeye gusenga nk’uko byahoze

I Makka bongeye gusenga nk’uko byahoze

413
0

Imisigiti ibiri mitagatifu ya Makka na Madina iri mu gihugu cya Arabiya saudite kuri iki cyumweru yongeye gusenga nkuko byahoze mbere y’uko isi yugarijwe n’icyorezo cya korona ituma amasengesho akora harimo intera ariko kuri ubu iyo ntera ikaba yakuweho.

Iki ni icyemezo cyafashwe kuwa gatanu ariko ubutegetsi bwa Arabiya saudite ko guhera kuri iki cyumweru abayislam bitabira amasengesho yo kuri iyi misigiti bari buyakore nta ntera bari guhanahana.

Ku nshuro ya mbere kuri iki cyumweru nibwo iyi misigiti yongeye gukorerwamo amasengesho abantu begeranye nubwo bagiye bashyirwa mu masibo mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyo cyorezo.

Minisiteri y’ubuzima yari yatangaje ko abazemererwa gukora isengesho ari abikingije inkingo ebyiri ndetse bakaba badategetswe kwambara agapfukamunwa ariko kandi hagakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga ribagenzura

Ibiro ntaramakuru bya Arabiya Saudite SPA bivuga ko Abategetsi bo mu gihugu cya Arabiya saudite bavuga ko kwemera gukora isengesho nta ntera bizakurikirwa no abanyamahanga gukora umutambagiro muto (Umrah) ndetse no kuzakora umutambagiro munini Hijra.

Mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, abantu barenga ibihumbi 60 bemerewe gukora umutambagiro mutagatifu harimo n’abanyamahanga bahatuye.

Kuva iki cyorezo cyakwibasira isi, Arabiya Saudite ibarura abantu ibihumbi 547, mu gihe abamaze guhitanwa nacyo ni 8760.

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here