Home Amakuru Apple yakuye uburyo bwo gusoma Qoran mu bushinwa

Apple yakuye uburyo bwo gusoma Qoran mu bushinwa

266
0

Uruganda rw’abanyamerika rukora mudasobwa na Telefoni rwa Apple rwakuye uburyo bwo kumva Qoran muri telefoni mugihugu cy’ubushinwa nyuma yo kubisabwa n’icyo gihugu.

Ubu buryo bwitwaga Quran Majeed bwari busanzwe bukoreshwa hirya no hino ku isi aho bwitabiriwe n’abantu barenga 150.000 bukaba bukoreshwa n’amamiliyoni y’abayislam hirya no hino ku isi.

Bbc dukesha iyi nkuru yavuze ko ubushinwa bwanze ubu buryo mu rwego rwo kwanga ko hagira inyandiko zitazwi z’amadini zinjira mu buryo butemewe n’amategeko.

Guverinoma y’ubushinwa nta kintu na kimwe yigeze isobanurirwa ikinyamakuru cya BBC impamvu nyamukuru yo guhagarika ubu buryo bwo gusoma Qoran ku bayislam bari mu bushinwa, uru ruganda rwa Apple rwo rwavuze ko mu bubiko bwayo buri mu bushinwa ariho hakuwemo igitabo cya Qoran cyitwa Quran majeed bikozwe n’abayobozi b’ubushinwa.

Ubushinwa burengwa kwibasira uburenganzira bwa muntu ndetse no gukorera genocide ba nyamuke b’abayislam bo mu bwoko bw’aba Uyghur batuye mu gace ka Xinjiang.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka BBC yavuze ko hari aba Imam b’aba Uyghur batuye mu gace ka Xinjiang bahizwe bukware

Mu cyumweru gishize nabwo mu bubiko bwa Apple nabwo leta y’ubushinwa yasibye uburyo bwo gusoma Bibiliya nabwo Apple ikaba yari yatangarije bbc ko ari uburyo bukoreshwa n’ubushinwa mu gukura ibyo butemera mu bitonga bibitse mu bushinwa.

Idini ya islam yageze mu bushinwa mu myaka 1400 ishize, abayislam b’abashinwa bari hagati ya 0.45 kugeza kuri 285% bari hagati ya miliyoni 6 na miliyoni 39 y’abaturage batuye ubushinwa, bakaba babarizwa muri ba nyamuke mu bwoko bw’abashinwa aho abiganje ari abitwa ba Hui cyakora abo mu bwoko bw’aba Uyghur bakaba aribo bazwiho kuba babayislam bakomeye ku mahame y’idini ya islam bagaragara mu bice bya Ningxia, Gansuna Qinghai n’ibindi 55 bigizwe na ba nyamucye ariko muri bo ahantu 10 akaba ariho higanje abayislam b’aba suni.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here