Home Amakuru Arabiya Saudite yakuyeho ibyo guhana intera mu misigiti

Arabiya Saudite yakuyeho ibyo guhana intera mu misigiti

239
0

Igihugu cya Arabiya saudite kiravuga ko kigiye gukuraho ingamba cyari cyafashe zo guhangana na Covid19, ubwo abayislam bo kuri iyi miisigiti bakoraga isengesh bahanye intera, iki gihugu kandi kikaba kivuga ko kigiye no kwemerera abantu bose gusura iyi misigiti guhera kuri iki cyumweru.

Ibiro ntaramakuru bya Arabiya saudite byavuze ko uretse ibi bikorwa byombi kizanemera ko abasura imisigiti ya Makka na Madina bazemererwa gukora ibikorwa byabo by’amasengesho ari uko bakingiwe inking ebyiri, bakaba bambaye udupfukamunwa ndetse bakanakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ryo kubakurikirana ryitwa Umah

Minisiteri y’ubutegetsi yavuze ko guhera kuri iki cyumweru hari bamwe mu baturage bazemererwa kudakomeza kwambara udupfukamunwa barimo abamaze kwikingiza ndetse ikazanoroshya zimwe mu ngamba zo guhangana na Covid19

Iyi minisiteri ivuga ko kwambara agapfukamunwa ahantu hahurirwa n’abantu benshi butazaba bireba abantu bikingije inkingo zombi cyakora bagakomeza kukambara ahantu hafunganye   ndetse n’abandi hantu badashobora gukoresha uburyo bwo gukurikirana abantu bw’ikoranabuhanga bwitswe Tawakkalna Tracing app.

Ubutegetsi bwa Arabiya sawudite buvuga ko guhana intera hagati y’umuntu n’undi ahantu rusange nabyo bizakurwaho nk’ahantu bategera imodoka, muri za Resitora, aho barebera Cinema ahakorerwa amasengesho ndetse n’ahandi ubu buryo bushya bwa Tawakkalna bukoreshwa cyakora ibi byose bikaba bizemererwa gusa abikingije inkingo ebyiri.

Urubuga rwa Interineti rwitwa our world in Dataruvuga ko igihugu cya Arabiya Saudite kimaze gukingiza abaturage bacyo barenga ho 67% ibi bikaba ari bimwe mu bituma iki gihugu gifata izindi ngamba nshya koroshya bimwe mu bikorwa bihuza abantu benshi birimo n’amasengesho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here