Home Amakuru Ibitaravuzwe kuri Perezida Kadafi wishwe n’inzererezi

Ibitaravuzwe kuri Perezida Kadafi wishwe n’inzererezi

556
0

Perezida Muhamar Kadafi wishwe n’abafashwe nk’inzererezi mu kwezi k’ukwakira 2011, aho bamukuriye umuhanda wose banamukora mu misatsi mu buryo bwo kumusuzura, yafashe ubutegetsi muri 69, abuhirikwaho mu 2011, mu gihe cy’imyaka 42 yabumazeho hari bimwe mubyo abanyalibiya batazamwibagirwaho, nko gufashwa mu bikorwa ndwanyabukene.

Ubwo abigargabya bakazaga umurego yari yabanje kubita “imbeba” anemeza ko azasukura umuryango ku muryango ariko iminsi uko yagendaga yiyongera niko imyigaragambyo yafashe intera ndetse birangira bibaye intambara yeruye.

Nubwo Col Muhamar Kadafi yakuwe ku butegetsi imyaka 10 ikaba ishize, hari bimwe mu byo ibinyamakuru bikomeye ku isi byagaragaje uyu mugabo yakoreye igihugu cye kandi bikomeye

Kadafi agera k’ubutegetsi ku butegetsi, ijambo rye ryo mu mwaka w’1970, yatangaje ko “uri munzu ibaye iye” nka kimwe mu byo yabonaga ku bwami bwa Libiya bwakoreraga abaturage bikamubangamira bihagije, kuko buri muturage wese yakodeshaga inzu.

Mu byo kadafi yagezeho nkuko tubikesha urubuga rwa Twitter rwa Africa archives ruvuga ko ku gihe cya Perezida Gaddafi kuva mu muri 69 kugeza mu 2011.

  • Kuva mu mwaka w’1951 iki gihugu cya Libiya cyari mu bihugu bikennye cyane, Gaddafi igihugu akigeza ku bwizigame bwa Miliyoni 150 z’amadorali ndetse kikabaho nta deni na rimwe gifite, ndetse n’ifaranga rya Libiya rigira agaciro aho mu mwaka wa 2011 idinari rya Libiya ryavunjaga 0,8 by’amadorali, ndetse ifite na toni 140 za Zahabu
  • Ku butegetsi bwa kadafi hari byinshi bakorerwaga ku buntu nta nyishyu nko kutarihishwa amazi n’umuriro, kuvuzwa, kwiga harimo abanyaLibiya bigaga mu mahanga, kugira inzu bikaba byarafatwaga nk’uburenganzira bw’ibanze bw’umunyalibiya.
  • Umuntu wese wajyaga gushaka yahabwaga ibihumbi 50 by’amaDolari, umugore ubyaye agahabwa ibihumbi bitanu by’idorali, abatuage bose bahabwaga ijanisha rivuye ku icuruzwa rya peteroli bdetse igicro cya Peteroli cyari ku madorali 0.14 kuri litiro, kandi Leta ikishyurira 50% ku muntu uguze imodoka.
  • Umuturage wese utari ufite akazi yahembwaga amafaranga ku mwuga yize

Perezida Kadafi ubwo yari ageze mu bihe bye bya nyuma yohereje ubutumwa abatuye Libiya, ari nk’umuhanano aho yabonaga ko igihugu kigeze mu bihe bya nyuma aho yagize ati : “ Obama arashaka kunyica, kugira ngo atwambure ubwisanzure bw’igihugu cyacu, bw’amazu yacu, ubuvuzi bwacu, amafuguro yacu, byose bitishyurwa, babisimbuze uburyo bwabo bw’abajura bw’aba capitaliste, ariko twese tuzi icyo bivuze, ko abantu bake bategeka isi, no kungukira ku bakene.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here