Home Imikino Mbarushimana Abdou yatunze urutoki itangazamakuru rishyira igitutu ku batoza

Mbarushimana Abdou yatunze urutoki itangazamakuru rishyira igitutu ku batoza

351
0

Umutoza mukuru wa Bugesera FC, Mbarushimana Abdou mu mboni ze ahamya ko Abayobozi b’amakipe nta gitutu bashyira ku batoza ahubwo bagishyirwaho n’Itangazamakuru ry’Imikino.

Mbere y’uko Minisiteri ya Siporo isohora Itangazo rihagarika imikino yose irimo na Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, hari amakipe arimo na Bugesera FC yari mu bihe bibi byo kubura amanota.

Ibi byatumye, iyi kipe ikomeza kugarukwaho ariko cyane cyane hakagarukwaho ku mutoza wayo, Mbarushimana Abdoul, aho abakurikiranira hafi iyi shampiyona batanatinyaga kuvuga ko akwiye gusezererwa hakaza undi.

Ibi bikiyongeraho Itangazamakuru ry’Imikino ridahwema kugaruka ku makipe afite umusaruro nkene muri iyi shampiyona kugeza ku munsi wa 11 igezeho, n’ubwo hari ikipe zigifite imikino y’ibirarane.

Mbarushimana utoza Bugesera FC nk’umutoza mukuru, abajijwe niba we yumva nta gitutu afite kubera umusaruro utaraba mwiza, yabwiye UMUYOBORO ko ikibazo atari abayobozi babo babashyiraho igitutu ahubwo bagishyirwaho n’itangazamakuru.

Ati “Ibibazo byose amakipe afite mwe [Abanyamakuru] mubifitemo uruhare. Mugerageze korohera amakipe mureke gushukana. Shampiyona irakomeye. Mureke dukore kandi dukore dutuje. Igitutu nimwe mukidushyiraho. Nimugerageze kutworohera. Aho turi ntabwo tuhishimiye ariko tuzahava.“

Uyu mutoza yakomeje avuga ko bajya gutangira uyu mwaka w’imikino, intego ya mbere kwari ukuzaza mu myanya myiza kandi ntarirarenga kuko Shampiyona ikiri mbisi.

Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota icumi mu mikino 11 iyi kipe imaze gukina. Yinjije ibitego 16 yo yinjizwa 18. Bivuze ko irimo umwenda w’ibitego bibiri.

Mbarushimana Abdou utoza Bugesera FC ahamya ko abatoza bashyirwaho igitutu n’Itangazamakuru ry’Imikino

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here