Home Imikino Bayingana Innocent yicariye intebe ishyushye muri AS Kigali

Bayingana Innocent yicariye intebe ishyushye muri AS Kigali

638
0

Umukozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi [Team Manager] bw’ikipe ya AS Kigali, Bayingana Innocent ashobora kwerekwa umuryango muri iyi kipe kubera ibikomeje kumuvugwaho.

Muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, hakomeje kuvugwamo impinduka zitandukanye zigamije gushaka umusaruro mwiza w’ikipe no kubungabunga umubano mwiza w’abakozi.

Kuri ubu, iyi kipe ifite itsinda ry’abatoza bashya uretse utoza abanyezamu wagumanye nayo.

Kuri ubu haravugwa Bayingana Innocent usanzwe ari umukozi ushinzwe ubuzimwa bw’ikipe bw’umunsi ku wundi ubundi uzwi nka [Team Manager].

Uyu mugabo aravugwaho amakosa yagizwe ibanga n’ubuyobozi. Ariko bimwe mu bishobora gutuma yerekwa umuryango muri iyi kipe, ni uburyo bamwe mu bakinnyi baguzwe.

Amakuru Umuyoboro wamenye, ni uko uyu mukozi hari uburyo yagiye aganiriza bamwe mu bakinnyi baguzwe na AS Kigali akababwira ko bagomba kugira icyo bamuha kugira ngo abafashe guhabwa amasezerano mu ikipe. Ibyo bigatuma batarebana neza na bamwe muri abo bakinnyi.

Bisobanuye ko igihe icyo ari cyo cyose, uyu mukozi ashobora kwirukanwa, nubwo mu minsi ishize Ubuyobozi bw’iyi kipe bwabihakiniye IGIHE mu kiganiro bagiranye.

Bayingana Innocent mbere yo kuza muri AS Kigali y’abagabo, yabanje mu y’Abagore ariko naho yahavuye nta nkuru kuko yavugwagaho amakosa arimo ibijyanye n’amafaranga.

Bayingana Innocent yicariye intebe ishyushye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here