Mu Mudugudu wa Kokobe ahazwi nko muri Karabaye, mu Akagari ka Munanira 2, Umurenge wa Nyakabanda, Ubuyobozi bwamennye inzoga z’inkorano.
Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022. Bimwe mu bikoreshwa hengwa izi nzoga, harimo isabune, amatafari n’ibindi byica.
Ni igikorwa cyakozwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabanda bwari burangajwe imbere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munanira 2 ndetse n’inzego z’umutekano kuri uyu Murenge.
Aya makuru yamenyekanye biciye mu baturage batungiye urutoki Ubuyobozi, bakavuga ko ahitwa kwa Nkurunziza hengerwa inzoga z’inkorano kandi zigira ingaruka mbi ku bantu.
Izi nzoga z’inkoramo zamenwe zingana na Litiro 400.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kokobe wafatiwemo izi nzoga, Ntaganda Célestin, yabwiye UMUYOBORO ko ari ukuri zamenywe ku mugaragaro.
Ati “Nibyo nk’uko mwabibonye, ni inzoga z’inkorano zafatiwe kwa Nkurunziza zihita zimenwa ku mugaragaro abaturage bose bareba.”
Uyu Muyobozi w’Umudugudu yakomeje asobanura uko byamenyekanye kugira ngo izi nzoga zifatwe kandi zimenwe.
Ati “Ubundi ibi binyobwa ni iby’uwitwa Nkurunziza, akaba afite urwengero ku mugore witwa Kankindi utuye hafi y’iwe. Ni ukuvuga ngo byari bifungiye muri iyo nzu yakodesheje. Hari hari gukorwa igikorwa cy’ubugenzuzi bwo kumenya abikingije COVID-19, Ubuyobozi buhageze bwumva umuhumuro w’inzoga, bubabijije abaturage bahita batanga amakuru gutyo.”
Yongeyeho ati “Ubuyobozi bwahise buca ingufuri z’aho byari biri burabisohora bujya kubimena. Impamvu byamenwe ni uko byica ubwonko bwa muntu.”
Uyu Muyobozi yanasabye abaturage bo muri uyu Mudugudu, kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo harindwe icyahungabanya ubuzima bw’umunyarwanda n’umuturarwanda.
Inzoga z’inkorano si ubwa mbere ziteje ikibazo, kuko mu byumweru bitatu bishize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze nyiri uruganda rwengaga ibinyobwa bisindisha byitwa Umuneza, bitewe n’uko hari abaturage bazinyweye zikabagwa nabi ndetse hagapfa abagera kuri 11 abandi bane bagahuma.