Home Imikino Imbamutima z’abafana bongeye kugaruka muri Stade

Imbamutima z’abafana bongeye kugaruka muri Stade

339
0

Ibyishimo ni byinshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, nyuma yo kongera kwemererwa kugaruka kuri Stade bashyigikira amakipe yabo.

Mu kwezi k’Ukuboza 2021 ni bwo Minisiteri ya Siporo yasohoye Itangazo ryahagarikaga Shampiyona y’umupira w’amaguru mu gihe cy’iminsi 30.

Uku guhagarikwa kwa shampiyona kwatewe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19, nk’uko byagaragaraga mu mibare y’abanduye yatangwaga n’inzego z’Ubuzima.

Kuva ubwo, bisobanuye ko nta mufana wari wemerewe kwinjira kuri Stade nk’uko amabwiriza ya Minisiteri ya Siporo yabitegekaga hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Mu ntangiriro za Mutarama 2022, nibwo amakipe yemerewe gusubukura imyitozo na shampiyona ariko byose bigakorwa mu muhezo nta bafana bemerewe kuza kuri Stade.

Gusa bijyanye n’uburyo icyorezo cya COVID-19 cyakomeje gucisha make, abafana bemerewe kugaruka kuri Stade ndetse ku munsi wa 15 wayo, abafana bagarutse gushyigikira amakipe yabo.

Bamwe muri aba bafana bavuze ko bishimiye kongera gukomorerwa kugaruka muri Stade gushyigikira amakipe yabo.

Abandi basabye bagenzi babo kwikingiza byuzuye no gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kugira ngo bitazaba impamvu yo kongera guhagarika shampiyona.

Mbarirende Djuma uzwi ku izina rya Rooney usanzwe ari umukunzi wa Rayon Sports, yavuze ko kugaruka kuri Stade bizafasha ikipe yihebeye yaba mu kubona umusaruro mu kibuga no mu bukungu.

Ati “Ni byiza kuba twemerewe kugaruka muri Stade kuko umupira w’amaguru ni uw’abafana. Ni byiza ku kipe yacu kuko umurindi wacu uzatuma tubona intsinzi kandi no mu bukungu bizayifasha kuko ni ikipe y’abafana murabizi.”

Yongeyeho ati “Ariko nasaba bagenzi banjye ko twakubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19 kugira ngo hatazongera kubaho impamvu yatubuza kuza gushyigikira ikipe yacu.”

Rooney yakomeje avuga ko na mbere ubwo hafatwaga icyemezo cyo gukumira abafana kuri Stade, bitari bikwiye kuko hashoboraga gufatwa izindi ngamba ariko abafana ntibakumirwe.

Watchuma Van Damme Amos uzwi nka Vandamme usanzwe ari Umuyobozi w’abafana ba Police FC, nawe yavuze ko ari ibyishimo ku bakunzi b’umupira w’amaguru nyuma yo kongera kwemererwa kugaruka kuri Stade.

Ati “Kugaruka kuri Stade kw’abafana bisobanuye ibintu byinshi cyane. Twebwe nk’abafana turashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame bitewe n’uko yagerageje guhangana n’iki cyemezo cya COVID-19, kuko iyo bitaba Abanyarwanda bashoboraga gupfa ari benshi nk’uko ahandi byagenze.”

 

Yongeyeho ati “Turanashimira Minisiteri ya Siporo yongeye kwemerera abafana kugaruka kuri Stade. Njyewe icyo nsaba bagenzi banjye ni ugukaza ingamba zo guhashya iki cyorezo, harimo kwikingiza, kwipimisha aho bishoboka, gukaraba intoki neza n’isabune cyangwa imiti yabugenewe n’ibindi. Twese Abanyarwanda mureke dufate urukingo rushimangira kugira ngo ntihazabeho kwirara.”

Vandamme yakomeje avuga ko abafana bafite igisobanuro kinini ku mupira w’amaguru ku Isi hose, kuko batuma haza kuri za Stade ibyishimo.

Ati “Abafana basobanuye kinini ku mupira w’amaguru. Urabona hari amakipe atunzwe n’abafana, urebye nka Kiyovu Sports, Rayon Sports n’izindi. Ikindi tuba dukeneye wa muntu utera ingabo mu bitugu umukinnyi. Buriya iyo umufana ari inyuma y’ikipe ye iratsinda.”

Umutoni Alliance usanzwe ari umukunzi wa APR FC, we ahamya ko kugaruka kuri Stade kw’abafana ari iby’agaciro gakomeye kuri bo.

Uyu mwari yongeyeho ko kuza kureba imikino itandukanye kuri Stade, bituma hari abaruhuka muri bo bitewe n’ibibazo bamwe baba bafite.

Ati “Sinzi uko nabikubwira ariko ni byiza cyane kandi ni iby’agaciro gakomeye kuba twongeye kwemererwa kuza gufana ikipe yacu. Bitege ikipe yacu. Buriya hari umuntu uza kuri Stade yifitiye nk’ibibazo ariko yareba agapira agataha byagabanutse.”

Uyu yongeyeho ko iyo uje kuri Stade kureba umukino runaka, unahahurira n’inshuti mushobora kungurana ibitekerezo.

Nyuma yo gukomorerwa kw’abafana bemerewe kugaruka kuri Stade, umufana wikingije byuzuye (doze ebyiri), ntabwo ari ngombwa ko azajya asabwa kwipimisha COVID-19 nk’uko byari bisanzwe.

Byibura buri mufana asabwa kuba yarikingije urukingo rumwe, akanasabwa kwipimisha COVID-19 mu masaha 48 mbere y’umukino.

Abakunzi ba Rayon Sports bitabira imikino y’ikipe yabo ku bwinshi
Abakunzi ba APR FC bari mu baryoshya Shampiyona

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here